Robertinho aje kongera amasezerano muri Rayon Sports

Umutoza Goncalves Del Carmo uzwi ku izina rya Robertinho nyuma y’igihe cy’ukwezi aganira na Rayon sports ku masezerano mashya bikarangira batumvikanye bagahitamo kuzana umutoza w’agateganyo watoje CECAFA KAGAME Cup ae kongera amasezerano y’umwaka muri iyi kipe.

Iki cyemezo kije nyuma y’uko umutoza wari wamusimbuye ariwe Olivier Mathurin Ovambe Ovambe atabashije kugira umusaruro mwiza mu gikombe cya CECAFA Kagame cup aho iyi kipe yasezerewe muri 1/4
Robertinho wari uherutse gutangariza KT Sports ko atazi neza icyabaye hagati ye na Rayon Sports ku masezerano bari bagiranye mu mvugo ndetse ko atigeze avugana na APR FC nkuko bamwe babikekaga ubu yamaze guhabwa amasezerano y’umwaka.

Robertinho wahesheje Rayon Sports igikombe cya Shampiyona agiye kongera kuyitoza undi mwaka
Robertinho wahesheje Rayon Sports igikombe cya Shampiyona agiye kongera kuyitoza undi mwaka

Biteganijwe ko azagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha ku munsi wa kabiri agakomeza gutoza iyi kipe.

Ku makuru yandi agera kuri KT Sports nuko Robertinho nyuma yo kugera mu Rwanda agashyira umukono ku masezerano mashya, hazakurikiraho kuza kw’abakinnyi babiri b’abanyaBrazil yarambagije ubwo yari muri Brazil.

Aba bakinnyi b’abanyaBrazil bazaza umwe akina nka rutahizamu undi akina hagati mu kibuga.

Robertinho wongereye amasezerano muri Rayon Sports yabashije kwitwara neza umwaka ushize w’imikino aho yahaye iyi kipe ibikombe bitatu birimo igikombe cya shampiyona, igikombe cy’agaciro n’igikombe cy’intwali.

Inkuru irambuye kuri aya masezerano n’ibiyakubiyemo ni mu kanya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Naze agarure ibyishimo mu bana b’abanyarwanda. N’umuhanga asobanura ibidasobanutse, avugisha ukuli uwakinnye nabi amushyira kukarubanda ,ntanezezwa nabadatanga umusaruro mwiza mw’ikipe.

Gakuba yanditse ku itariki ya: 24-07-2019  →  Musubize

Naze twongere duhane amakipe kdi umiryango mugari wabareyo turamwishimiye

Bosco yanditse ku itariki ya: 23-07-2019  →  Musubize

We welcome him, and we desire that his talent will mean to everyone.

Callixte yanditse ku itariki ya: 22-07-2019  →  Musubize

amhirwe masa!

Mutoni moise yanditse ku itariki ya: 22-07-2019  →  Musubize

mubyukuriri kugaruka kwa robertno biradushimishije, kuko dukeneye ko football yurwanda igiruburyohe burenze.

maniraguha schadrack yanditse ku itariki ya: 22-07-2019  →  Musubize

Arakaza neza kdi arisanga mumuryango mugari wabarayon!!!

mbarukuze evariste yanditse ku itariki ya: 21-07-2019  →  Musubize

Rwose twishimiye umutoza staff yacu yongereye amasezerano so Ku barayon gusa bizagirira akamaro ahubwo n’igihugu cyacu muri rusange kuko rayon izasohokera igihugu ntabwo izasohokera abarayon gusa.turabashimiye👍👍

Tabu jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 21-07-2019  →  Musubize

Twishimiye kugaruka kwa Robertinho kuko equipe yacu ntiyari igikina umukino unogeye ijisho.

Ishimwe Yarakoze Seti Kefa yanditse ku itariki ya: 21-07-2019  →  Musubize

robertinho naze atuzamurir’ikipe . niwewaburaga abaki nnyi bakomeye bobarahari murakoze.

nayihoranye faustin yanditse ku itariki ya: 20-07-2019  →  Musubize

Congr kubayobozi ba Gikundiro nonese abakinyi umwe wo muri Ghana na mali nibakije muri gikundiro

Mugisha yanditse ku itariki ya: 20-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka