Robertinho amaze kongera amasezerano yo gutoza Rayon Sports

Umutoza Robertinho amaze kongera amsezerano yo gutoza ikipe ya Rayon Sports mu gihe mu gihe cy’umwaka

Nyuma y’iminsi bivugwa ko uyu mutoza giye gutandukana n’iyi kipe, amaze gusinya aandi masezerano yo kuguma kuba umutoza wa Rayon Sports, aho amasezerano y’amezi atandatu yari afite amaze kurangira.

Robertinho yongereye amasezerano muri Rayon Sports
Robertinho yongereye amasezerano muri Rayon Sports

Uyu mutoza wamaze gusinya gutoza Rayon Sports umwaka umwe, yemeye kuzajya ahembwa umushahara ungana n’ibihumbi bitatu by’amadollars ( 3000$), akaba asaga 2,677,575 FRW.

Uyu mutoza ukomoka muri Brazil yafashije ikipe ya Rayon Sports kugera muri 1/4 mu mikino ya CAF Confederation Cup, ni umutoza ugaragarizwa n’abakunzi ndetse n’abakinnyi ba Rayon Sports ko bamwishimira.

Ashyira umukono ku masezerano
Ashyira umukono ku masezerano
Perezida wa Rayon Sports Paul Muvunyi ndetse n'umutoza Robertinho bishimiye ibiganiro bagiranye
Perezida wa Rayon Sports Paul Muvunyi ndetse n’umutoza Robertinho bishimiye ibiganiro bagiranye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka