Richard Twagirayezu yahagaritswe amezi atatu adasifura

Umusifuzi wari usanzwe emenyerewe gusifura hagati mu kibuga, Richard Twagirayezu, ntazongera gusifura umupira w’amaguru mu gihe kingana n’amezi atatu, kubera amakosa yakoze ubwo yasifuraha umukino wahuje APR FC na Nyanza FC i Nyanza tariki 21/01/2012.

Mu mukino APR FC yatsinzwemo Nyanza FC igitego kimwe ku busa, Twagirayezu yaranzwe no kubogama cyane ndetse biza kuba bibi cyane ubwo umukinnyi wa Nyanza yakorerwaga ikosa mu rubuga rw’amahina ariko yanga gutanga penaliti yashoboraga gutuma Nyanza FC yishyura igitego yari yatsinzwe na APR FC.

Raporo y’umugenzuzi w’umukino yashyikirije FERWAFA yagaragaje ko amakosa yakoze mu misifurire adashobora kwihanganirwa ari nabyo byatumye FERWAFA imuhanisha kutazongera kugaragara mu kibuga amazi atatu.

Nubwo Twagirayezu yahagaritswe, FERWAFA ivuga ko yemerewe kwitabira imyitozo ikorwa n’abasifuzi, amanama ndetse n’ibizamini (fitness test) bikunda gukorwa abasifuzi.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Editor, hari udukosa duke tugaragara mu nkuru mwakongera mugakosora.
Murakoze

René Anthère yanditse ku itariki ya: 28-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka