RIB yatangaje ko iri gukurikirana abibye imyambaro y’Amavubi

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ruri gukurikirana ikirego cy’abibye ibikoresho by’ikipe y’igihugu, Amavubi.

Bitangajwe nyuma y’iminsi mike ishize abantu banenga imyambaro ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagaragaje izakoreha mu mikino ya CHAN.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye Kigali Today ko ikirego RIB yacyakiriye tariki 23/12/2020 gitanzwe na Ferwafa ivuga ko yibwe ibikoresho by’ikipe y’igihugu.

Yagize ati “Twaracyakiriye kiracyarimo gukorwaho iperereza kugira ngo tumenye uko byibwe n’ababyibye n’ibyibwe ibyo ari byo. Byibiwe aho byari bibitse mu nzu i Kigali.”

Umuvugizi wa RIB yirinze gutangaza byinshi kuri iki kibazo avuga ko ari mu rwego rwo kugira ngo bitica iperereza.

Radio 10 yatangaje ko iyi myambaro yibwe mu gihe cya CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 iheruka kubera mu Rwanda.

Umuvugizi wa RIB yirinze kugira icyo avuga ku bibaza niba iki kirego cyaba hari aho gihuriye n’Amavubi yanenzwe ku myambarire, nk’aho abanyezamu bayo bazakina bambaye iriho amagambo RWANDA yasibwe hakandikwaho amazina y’abo banyezamu nk’uko amafoto y’iyo myenda abigaragaza.

Ikibazo cy’imyambaro y’Amavubi Minisiteri ya Siporo ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) batanze ubutumwa burimo kwisegura bugaragaza ko kirimo gukurikiranwa.

Inkuru zijyanye na: CHAN2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka