Real Madrid yatangaje Kylian Mbappé nk’umukinnyi wayo mushya

Kuri uyu wa Mbere ikipe ya Real Madrid yatangaje Umufaransa Kylian Mbappé nk’umukinnyi wayo mushya kuva mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.

Nk’uko byari byitezwe kuri uyu wa Mbere,mu masaha y’umugoroba nibwo ikipe ya Real Madrid binyuze ku mbuga zayo itangiraho amakuru yatangaje ko bumvikanye na Kylian Mbappé Mbappé kuyikinira mu gihe kingana n’imyaka itanu iri imbere kugeza 2029.

Mbappé ni umukinnyi mushya wa Real Madrid
Mbappé ni umukinnyi mushya wa Real Madrid

Mu magambo yivugiye Kylian Mbappé w’imyaka 25 y’amavuko yavuze ko yishimiye kuba agiye mu ikipe y’inzozi ze.

Ati "Inzozi zibaye impamo. Ndishimye kandi ntewe n’ishema no kujya mu ikipe y’inzozi zanjye. Nta muntu ushobora kumva uburyo nishimiye ubu."

Kuri uyu wa Mbere, ubwo yabazwaga na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron wasuye ikipe y’igihugu iri kwitegura Euro 2024 niba igenda rye ryatangajwe Kylian Mbappé yasubije ko bikorwa ku mugoroba.

Kylian Mbappé wari umaze imyaka irindwi akinira PSG kujya muri Real Madrid ntabwo bibayeho ubu gusa kuko mu mpeshyi ya 2021 ubwo yari arangije amasezerano nabwo byavuzwe ariko birangira ku busabe bwa Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron wamuhamagaye kuri telefone birangira yongereye amasezerano muri PSG.

Byari biteganyijwe ko mu mpeshyi ya 2023 azongera umwaka umwe akazagenda agurishijwe ariko icyo gihe amenyesha PSG ko atazawongera byanatumye atitegurana n’ikipe umwaka w’imikino wa 2023-2024 ndetse ntiyanakina imikino ya mbere ya shampiyona kubera ko iyo ngingo atayumvikanagaho n’ubuyobozi ariko birangira agaruwe mu ikipe arakina.

Kylian Mbappé avuye muri Paris Saint Germain ayifashije gutwara ibikombe 15 muri rusange byose by’imbere mu gihugu gusa birimo shampiyona y’u Bufaransa yatwaye inshuro esheshatu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MUMPE AMAKURU YO MURI REYO

KIZIGENZA yanditse ku itariki ya: 8-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka