RDC: Abakunzi ba Ruhago bivuganye umupolisi

Umuyobozi wa polisi ya komisariya ya Yumbi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’abandi bantu babiri bivuganywe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu gace ka Punia mu ntara ya Maniema tariki 05/05/2012.

Abo bantu baguye mu mvururu zabaye nyuma y’umukino w’amaguru wahuje amakipe yo muri icyo cyaro hanyuma umupolisi ashaka kujya kuzihosha. Uwo mupolisi yishwe n’abakinnyi n’abafana bavuga ko bamwihimuragaho kubera urupfu rwa mugenzi wabo wishwe n’amasasu.

Ishami rya Ministeri y’ubutegetsi no kugarura amahoro ku rwego rw’intara ya Maniema rivuga ko urupfu rw’uwo mupolisi rwateje imvururu z’iminsi ibili muri ako gace, ariko amahoro yaragarutse n’ubwo abaturage bari bahunze kubera gushyamirana; nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

Muri icyo gihugu ni gake cyane hataboneka amakimbirane mu mukino w’amaguru niyo waba ari uw’abana bato.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka