Rayon Sports yerekanye abatoza bashya bakomoka muri Portugal (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yerekanye abatoza babiri bakomoka muri Portugal, bakaba basinye amasezerano y’amezi atandatu baniha intego yo guhesha Rayon Sports igikombe cya shampiyona

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo umutoza mushya wa Rayon Sports Jorge Manuel da Silva Paixão Santos uzwi ku zina rya Paixão yeretswe itangazamakuru n’abafana

Umutoza mushya wa Rayon Sports Manuel da Silva Paixão Santos
Umutoza mushya wa Rayon Sports Manuel da Silva Paixão Santos

Ibyo wamenya ku mutoza mushya wa Rayon Sports

Ni umutoza wavukiye ahitwa Almada muri Portugal mu mwaka wa 1965, aho mu gihe cy’imyaka 11 yakinnye nk’uwabigize umwuga mu makipe y’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu muri Portugal, aza gukina umwaka umwe mu cyiciro cya mbere mu ikipe yitwa Académica de Coimbra aho yakinnye nk’umusimbura mu mikino itatu.

Uyu mutoza Jorge Manuel da Silva Paixão Santos uzwi ku zina rya Paixão yanatoje kandi ikipe ya Braga yo mu cyiciro cya mbere muri Portugal, akaba yarayitoje imikino 10 gusa, nyuma aza gukomereza mu yandi makipe.

Aganira n’itangazamakuru, uyu mutoza yatangiye ashima u Rwanda uburyo yasanze rumeze, aho yavuze ko yatunguwe cyane no kubona uburyo cyateye imbere, gifite isuku ndetse n’umutekano.

Yakomeje agira ati “Nje hano gutwara shampiyona n’ibindi bikombe, dukeneye inkunga yanyu, tuzakora ibishoboka byose ngo tubashimishe kuko abafana ni ingenzi kuri twe, igihe cyo gukora si igihe cyo kuvuga”

Perezida wa Rayon Sports Uwayezu jean Fidele, yatangaje ko icya mbere basabye uyu mutoza ari ukubahesha igikombe cya shampiyona, ndetse no gufasha Rayon Sports gusohokera u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.

Yagize ati “Tujya kumuzana twahereye ku nararibonye ye, yatoje ahantu hatandukanye, afite inararibonye, yarabyize, Rayon Sports murayizi ni ugutsinda, ni ugushokera u Rwanda mu marushanwa nyafurika”

“Rayon Sports igomba kugarura agaciro kayo, ikagarura ibigwi byayo, ubu turareba Rayon Sports itari iy’iyi shampiyona gusa, turareba imyaka myinshi iri imbere”

Uwayezu Jean Fidele, Perezida wa Rayon Sports
Uwayezu Jean Fidele, Perezida wa Rayon Sports

Umutoza Jorge Manuel da Silva Paixão Santos ufite impamyabumenyi yo gutoza yo ku rwego rwa mbere itangwa na UEFA “UEFA Pro Licence”, akazaba yungirijwe na mugenzi we Pedro Miguel nawe ukomoka muri Portugal.

Pedro Miguel, umutoza wungirije
Pedro Miguel, umutoza wungirije
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tubashimiye uko muba mutugezaho amakurumeza ya gikundiro yacu umutoza wacu nakore ibishoboka atware championa ubundi tubyine murera

Kwitonda olivier yanditse ku itariki ya: 5-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka