Rayon Sports yatsinze AS Muhanga mu mukino wa gicuti (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports itaherukaga intsinzi yatsinze AS Muhanga ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Muhanga

Ikipe ya Rayon Sports yaherukaga intsinzi tariki 21/02/2022, mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatandatu, yaje gutsinda Muhanga ibitego 3-1, yongera kubona intsinzi nyuma y’ukwezi kurenga.

Rayon Sports yabonye igitego cya mbere mu gice cya mbere cy’umukino kuri Coup-Franc yatewe na Kwizera Pierrot umunyezamu ntiyabasha kuwugarura, kiba igitego cya mbere atsinze kuva yagaruka muri Rayon Sports.

Rayon Sports yishimira igitego cya mbere cya Kwizera Pierrot
Rayon Sports yishimira igitego cya mbere cya Kwizera Pierrot

Mu gice cya kabiri cy’umukino abatoza bombi bakoze impinduka bahindura amakipe yari yabanjemo, Rayon Sports iza kubona mo ibitego bibiri byatsinzwe na Mael Dindjeke n’umutwe ku mupira yari yahawe na Iranzi Jean Claude, bose bakaba bari binjiye mu gice cya kabiri.

Icya gatatu cyaje gutsindwa na Muhire Kevin nawe wari winjiye asimbuye, mu gihe ikipe ya AS Muhanga yaje nayo yatsinze igitego kimwe cyatsinzwe na Thanksgiving Moses, umukino urangira Rayon Sports itsinze ibitego 3-1.

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanjemo mu gice cya mbere

Hategekimana Bonheur, Sekamana Maxime, Mitima Isaac, Nsengiyumva Isaac, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Mugisha Francois Master, Kwizera Pierrot, Mico Justin, Ishimwe Kevin, Rudasingwa Prince, Mujyanama Fidele

Abakinnyi 11 Rayon Sports yatangiranye mu gice cya kabiri

Hategekimana Bonheur, Sekamana Maxime,Nsengiyumva Isaac, Mitima Isaac, Iranzi Jean Claude, Mugisha Françis Master, Kwizera Pierrot, Nishimwe Blaise, Muhire Kevin, Souleymane Sanogo, Mael Dindjeke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Baburagutsinda imikino ikenewe bagatsinda muhanga

IRAKIZAclaude yanditse ku itariki ya: 27-03-2022  →  Musubize

ibyo nibyiza kuba yatsinze ino competision ark mugihe idatsinda muri champion nabwo binshimisha nagato mushiremo agatege imikio 8 isigae yose tuyitsinde bitazagaragara nabi kuburyo icya mahoro twacyijyamo dufite icyizere cyokugitwara

ni twizerumukiza jean de deiu yanditse ku itariki ya: 26-03-2022  →  Musubize

Hhhhhhhh, abareyon baherukaga ibyishimo kera koko???! Wagirango batwaye igikombe.

Nkotanyi yanditse ku itariki ya: 26-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka