Rayon Sports yatsinze AS Kigali, icyizere cy’igikombe kiragaruka (Amafoto)

Igitego cya Mugisha Gilbert cyahaye Rayon Sports amanota atatu imbere ya AS Kigali, mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Mu mukino wari uvuze byinshi ku rugamba rwo guhatanira igikombe cya Shampiona, Rayon Sports yabonye amanota atatu imbere ya AS Kigali yari yanakiriye uyu mukino, aho yayitsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Mugisha Gilbert, ari nacyo gitego cye cya mbere muri Rayon Sports.

Mugisha Gilbert yabereye ikigeragezo abugarizi ba AS Kigali
Mugisha Gilbert yabereye ikigeragezo abugarizi ba AS Kigali

Ni umukino ikipe ya Rayon Sports yatangiye isatira cyane As Kigali, ndetse iniharira umukino mu minota 10 ya mbere.

Nyuma yaho, As Kigali yigaranzuye Rayon Sports irayisatira cyane ndetse iza no kubona koruneri enye zikurikirana, gusa amahirwe babonye imbere y’izamu ntiyabyara umusaruro.

Igice cya mbere cyaje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa, igice cya kabiri kigitangira, Usengimana Faustin wari wagize ikibazo cy’imvune, yaje gusimburwa na Rwatubyaye Abdul.

Ku munota wa 46 w’umukino, Ally Niyonzima yatanze umupira nabi, maze Mugisha Gilbert wari wabanje mu kibuga adafitiwe icyizere na benshi, ahita awufata, acenga Bishira Latif wa As Kigali, atera ishoti ryo hejuru umunyezamu Batte Shamiru ntiyamenya aho umupira unyuze, Rayon iba ibonye igitego cya mbere

Mugisha Gilbert yatoranyijwe nk'umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino
Mugisha Gilbert yatoranyijwe nk’umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino

As Kigali yagerageje gushaka uko yakwishyura, ariko umupira uza kurangira Rayon Sports itsinze As Kigali igitego 1-0.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Rayon Sports yahise ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota 43, ikaba isigaje gukina indi mikino itatu y’ibirarane harimo uwa Police Fc uzakinwa kuri 02/06/2018, Amagaju uzakinwa kuri 05/06/2018, na Musanze uzakinwa tariki 08/06/2018.

Kugeza ubu APR Fc niyo ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiona n’amanota 50 mu mikino 24, igakurikirwa na As Kigali ifite 48 mu mikino 24, naho Rayon Sports ikagira 43 mu mukino 22.

Urutonde rwa Shampiona

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Mutsinzi Ange, Irambona Eric, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Mugisha Francois Master, Mukunzi Yannick, Kwizera Pierrot, Mugisha Gilbert, Eric Rutanga na Christ Mbondi.

As Kigali :Bate Shamiru, Mutijima Janvier, Bishira Latif, Ngandu Omar, Kayumba Soter, Ally Niyonzima, Hamidu Ndayisaba, Murengenzi Rodrigue, Ndarusanze Jean Claude, Mbaraga Jimmy na Kalanda Frank

As Kigali yabanje mu kibuga
As Kigali yabanje mu kibuga

Andi mafoto yaranze uyu mukino

Abagize Gikundiro Forever mu byishimo
Abagize Gikundiro Forever mu byishimo
Amatsinda y'abafana yaturutse impande zose
Amatsinda y’abafana yaturutse impande zose
Mugisha Francois Master yaje kuvunika ajyanwa kwa muganga mu ngobyi y'abarwayi (Ambulance)
Mugisha Francois Master yaje kuvunika ajyanwa kwa muganga mu ngobyi y’abarwayi (Ambulance)
Ngandu Omar yacungiraga hafi Christ Mbondi ukomokamuri Cameroun
Ngandu Omar yacungiraga hafi Christ Mbondi ukomokamuri Cameroun
Ngandu Omar yishyushya mbere y'uko umukino utangira
Ngandu Omar yishyushya mbere y’uko umukino utangira
Kayumba Soter wa AS Kigali na Eric Rutanga wa Rayon Sports, banyuzamo bakaganira
Kayumba Soter wa AS Kigali na Eric Rutanga wa Rayon Sports, banyuzamo bakaganira
Bahisemo kuwurebera mu nyubako ndende z'i Nyamirambo
Bahisemo kuwurebera mu nyubako ndende z’i Nyamirambo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka