Rayon Sports yatsindiwe mu Bugesera bituma idasatira mukeba

Ikipe ya Bugesera FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0 bituma Rayon Sports ibura amahirwe yo gusatira mukerab wayo APR FC.

Rayon Sports yatsindiwe mu Bugesera
Rayon Sports yatsindiwe mu Bugesera

Muri uwo mukino wabaye ku wa gatandatu tariri ya 21 Ukwakira 2017, ikipe ya Rayon Sports niyo yatangiye igice cya mbere yinjira mu mukino neza.

Byagaragaraga ko irusha Bugesera FC gusatira izamu ariko amahirwe yo gutsinda igitego arabura.

Bugesera yanyuzagamo igasatira dore kuburyo ku munota wa 20 yahushje igitego, aho umupira wakubise ku mutambiko w’izamu ukajya inyuma.

Rayon Sports yakomeje gusatira cyane. Ku munota wa 28 yaje kuvanamo umukinnyi Nova Bayama asimbuzwa Kwizera Pierrot utari wabanje mu kibuga bituma bagumya gusatira.

Ku munota wa 38 Manishimwe Djabel yarekuye ishoti rifata umutambiko w’izamu igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.

Igice cya kabiri kigitangira Bugesera FC yaje kubona amahirwe imbere y’izamu maze iyabyza umusaruro. Umukinnyi wayo witwa Dusenge Bertin yahise atsinda igitego ku munota wa 49.

Ikipe ya Bugesera FC yatsinze Rayon Sports
Ikipe ya Bugesera FC yatsinze Rayon Sports

Rayon Sports yakomeje gushakisha uko yakwishyura ariko umukino urinda urangira ari 1-0.

Uyu mukino warangiye abatoza bombi birukanywe ku ntebe y’abatoza bitewe n’uko Olivier Karekezi wa Rayon Sports na Ally Bizimungu wa Bugesera FC mu minota ya nyuma bashyamiranye.

Abakinnyi ba Rayon Sports babanjemo

Ndayishimiye Eric,Nyandwi Saddam, Rutanga Eric,Manzi Thierry, Mugab Gabriel, Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, Nova Bayama, Nahimana Shassir na Tidiane Kone.

Abakinnyi ba Bugesera FC babanjemo

Ndayishimiye Husein, Moussa Omar, Muhire Anicet,Turatsinze Hertier, Mugabo Ismael, Nzigamasabo Stve, Ndatimana Robert, Ntwari Jaqcues, Dusange Bertin,Ssentongo Farouk na Irokon Samson.

Dore uko indi mikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona yagenze:

Ku wa gatanu tariki ya 20 ukwakira 2017

APR 2-1 A S Kigali
Ku wa gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2017

Bugesera FC 1-0 Rayon Sports

Etincelles FC 1-1 Mukura VS

Espoir FC 0-0 Sunrise FC

Kirehe FC 1 – 0 Musanze FC

Ku cyumweru tariki ya 22 Ukwakira 2017

Police FC vs Amagaju FC (Kicukiro)

Gicumbi FC vs Marines (Gicumbi)

Miroplast FC vs Kiyovu Sports ( Mironko Stadium)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Royon sport yabuze amahirwe, twatsizwe, ntakundi

nahimana jean marie David yanditse ku itariki ya: 22-10-2017  →  Musubize

Bugesera yananiye rayon pe!APR oyeee

Dusengumuremyi Pacifique(mfalme) yanditse ku itariki ya: 21-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka