Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino (Amafoto)

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo ku kibuga cyayo isanzwe yitorezaho kiri mu Nzove, yitegura umwaka utaha w’imikino, abakinnyi 15 gusa akaba aribo babonetse.

 Umutoza Haringingo yibanze ku myitozo yo kongerera ingufu abakinnyi
Umutoza Haringingo yibanze ku myitozo yo kongerera ingufu abakinnyi

Imyitozo yo kuri uyu munsi wa mbere yayobowe n’umutoza Haringingo Christian Francis, watoje ubwa mbere mu ikipe ya Rayon Sports nk’umutoza mukuru, aho yari kumwe n’umwungirije, Rwaka Claude, bavanye mu ikipe ya Kiyovu Sports.

Ni imyitozo kandi yibanze cyane ku kongerera ingufu abakinnyi, aho babanje no kubasuzuma babakoresha imyito y’ingufu.

Muri iyo myitozo kandi hagaragayemo amasura mashya, y’abakinnyi bamaze iminsi basinyiye iyo kipe yamabara ubururu n’umweru, barimo nka Arsène Tuyisenge bakuye muri Espor FC, Ganijuru Elie wakiniraga Bugesera FC, Ndekwe Felix bakuye mu ikipe ya AS Kigali ndetse na Iraguha Hadji bakuye muri Rutsiro FC.

Ndekwe Felix ikipe ya Rayon sports yakuye muri As Kigali
Ndekwe Felix ikipe ya Rayon sports yakuye muri As Kigali

Aganira n’itangazamakuru, umutoza Haringingo yatangaje ko imyitozo ya mbere yagenze neza n’ubwo bagifite byinshi byo gukora.

Ati “Kuri njye imyitozo ntiyari myiza cyane ariko nanone ntiyari mibi, urebye abakinnyi baje nasanze ibijyanye n’imbaraga z’umubiri batari hasi cyane, ari nanone ntabwo bihagije mbese ni hagati no hagati, bivuze ko tugifite byinshi byo gukora mu minsi iri imbere. Murabona ko twatangiranye n’isuzuma ngo turebe uko bahagaze, ariko namaze kubona urwego turiho n’ibyo ngiye kwitaho kugira ngo mu minsi iri imbere turebe ko twaba duhagaze neza mu buryo bw’imbaraga z’umubiri ndetse no gutegura imikino ya gicuti”.

Iradukunda Pascal, umukinnyi muto ufite impano
Iradukunda Pascal, umukinnyi muto ufite impano

Ku bijyanye n’abandi bakinnyi baniganjemo abanyamahanga, Umutoza Haringingo yavuze ko bakibategereje, ndetse bagomba kuba bageze mu bandi mu cyumweru gitaha.

Ati “Abakinnyi batari hano turacyabategereje, hari abari mu makipe yabo y’ibihugu, abo nabo turacyabategereje ndetse n’abari basanzwe muri Rayon Sports dutegereje ko muri iyi minsi bazaba baje kuko nk’abari bari i Kigali 90% bose baje”.

Agaruka kuri Eric Ngedahimana, ikipe ya Rayon Sports iherutse kugura, yavuze ko yasabye uruhushya kuko hari gahunda z’umuryango yari akirimo.

Umutoza mukuru wa Rayon sports, Haringingo Christian Francis
Umutoza mukuru wa Rayon sports, Haringingo Christian Francis
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka