Rayon Sports yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 izakoresha barimo na Bashunga Abouba

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 24 izakoresha mu mwaka w’imikino 2020/2021, rugaragaraho Bashunga ABouba waherukaga gusinyira Mukura VS

Mu gihe hataramenyekana igihe shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangirira, ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 24 izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020/2021 mu mrushanwa atandukanye.

Bashunga Abouba ariku rutonde rw'abakinnyi ba Rayon Sports
Bashunga Abouba ariku rutonde rw’abakinnyi ba Rayon Sports

Uru rutonde rugaragaraho umunyezamu Bashunga Abouba wahoze akinira iyi kipe, gusa akaba yari aherutse gusinyira ikipe ya Mukura avuye muri Buildcon yo muri Zambia.

Kuri uru rutonde kandi hagaragaraho umukinnyi Ernest Sugira byari bitarasobanuka niba azakinira iyi kipe, hakabamo Sekamana Maxime wifuzwaga na Kiyovu, ndetse na Issa Bigirimana werekeje muri Zambia gushaka ikipe.

Mu bakinnyi batagaragara kuri uru rutonde barimo Olokwei Comodore, abakinnyi bakiri bato nka Niyomwungeri Mike, umunyezamu Nsengiyumva Emmanuel watiwe n’ikipe ya Etincelles, Tumisiime Altijan (murumuna wa Manishimwe Djabel) na Habimana Olivier (murumuna wa Rutanga).

Urutonde rw’abakinnyi Rayon Sports yatangaje

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni gure abandi kuko skol turayifite niyacu kbx

Nyirurugo emmanuel yanditse ku itariki ya: 22-07-2021  →  Musubize

MUMBWIRE ABAKINNYI REYON SPORT ISHAKA KUGURA

HITIMANA yanditse ku itariki ya: 14-03-2021  →  Musubize

URUTONDE RWABAKINYI RWA RAYON KO RUTAGARAGARA NEZA BAZAKORESHA ABAUBA GUSA KO ARIWE UGARAGARA?

NZAMUKORERA EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 9-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka