Simon Tamale w’imyaka 28 wakiniraga ikipe ya Maroons FC muri Uganda yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe azageza mu mpeshyi ya 2024, avuye mu ikipe ya Maroons Fc yo mu cyiciro cya mbere muri Uganda.
- Simon Tamale yasinye amasezerano y’umwaka umwe
Ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yemeje ko uyu munyezamu yamaze gusinya nyuma yo gukorerwa isuzuma ry’uko ubuzima bwe buhagaze.
- Simon Tamale yabanje gukorerwa isuzuma ry’ubuzima
Uyu munyezamu mu mwaka w’imikino asoje mu ikipe ya Maroons FC yakinnyemo imikino 23, ikipe ye itsindwamo ibitego 11 gusa, mu gihe muri iyo mikino 23 yakinnye 13 muri yo yayirangije nta gitego kinjiye mu izamu rye.
Time to fly is now!!!🔵⚪️
Rayon Sports is pleased to officially announce the signing of the 28-year-old Ugandan International Goalkeeper Simon TAMALE who previous played for Maroons FC.
He is the best Goalkeeper in Ugandan League last season!
Mr Clean Sheet is Blue now!!! pic.twitter.com/3atat5HpKL
— Rayon Sports Official (@rayon_sports) June 29, 2023
Ku wa Gatatu tariki 28 Kamena ni bwo Simon Tamale yumvikanye na Rayon Sports ko azayikinira, mu gihe yanifuzwaga n’ikipe ya Mukura VS yo mu karere ka Huye.
Uyu munyezamu abaye umukinnyi wa mbere ikipe ya Rayon Sports itangaje ku mugaragaro ko yamaze kuyisinyira, n’ubwo harimo abandi bivugwa ko bamaze kuyisinyira barimo Serumogo Ally n’abandi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|