Rayon Sports yatandukanye n’abakinnyi batanu

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko yatandukanye n’abakinnyi batanu barimo umunya-Maroc Youssef Rharb

Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino wa 2023/2024 nta gikombe muri bibiri bikomeye ikipe ya Rayon Sports yahataniraga, ikipe ya Rayon Sports yatangiye gutandukana na bamwe mu bakinnyi yakoresheje muri uyu mwaka w’imikino.

Abakinnyi batanu batandukanye na Rayon Sports
Abakinnyi batanu batandukanye na Rayon Sports

Mu bakinnyi batandukanye na Rayon Sports ku ikubitiro, harimo umunyezamu Hategekimana Bonheur, hakazamo umurundi Emmanuel Mvuyekure, ba rutahizamu babiri Alsény Camara Agogo, Paul Alon Gomis ndetse n’umunya-Maroc Youssef Rharb.

Ibyo wamenya kuri aba bakinnyi batandukanye na Rayon Sports

Umunyezamu Hategekimana Bonheur yatandukanye na Rayon Sports
Umunyezamu Hategekimana Bonheur yatandukanye na Rayon Sports

Umunyezamu Hategekimana Bonheur wasezerewe na Rayon Sports, ayikiniye imyaka 2 kuko yageze muri iyi kipe mu mpeshyi ya 2022, Bonheur Hategekimana ni umwe mu bakinnyi bagiriye ibihe byiza mu ikipe ya Rayon Sports kuko muri iyi myaka ibiri ayikiniye yatwaranye na Rayon Sports igikombe cy’Amahoro cya 2023, atwara igikombe cya Super Cup 2023, ajyana na Rayon Sports mu mikino nyafurika by’umwihariko CAF Confedeation Cup ndetse bimuhesha guhamagarwa mu ikipe y’igihugu. N’ubwo yagiriyemo ibihe byiza, Bonheur yagiye irangwaho n’imyitwarire itari myiza irimo no gushwana n’abatoza barimo Yamen Zelfani.

Youssef Rharb yamaze gutandukana na Rayon Sports
Youssef Rharb yamaze gutandukana na Rayon Sports
Youssef ni umwe mu bakinnyi bari bitezweho byinshi muri uno mwaka w'imikino
Youssef ni umwe mu bakinnyi bari bitezweho byinshi muri uno mwaka w’imikino

Umunya-Marroc Youssef Rharb, yageze mu ikipe ya Rayon Sports mu mwaka wa 2021 atijwe na Raja Casablanca y’iwabo mu gihe cy’umwaka umwe, nyuma yaho yongeye gusubira iwabo gusa mu mwaka wa 2022 yongera kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports asinyishwa imyaka 2 igera mu mwaka wa 2024. Youssef ntiyagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports kuko yagiye ahura n‘ibibazo by’imvune ndetse n’imyitwarire mibi yatumye anahagarikwa n’ubuyobozi.

Alon Gomis nta musaruro yatanze muri Rayon Sports
Alon Gomis nta musaruro yatanze muri Rayon Sports

Paul Alon Gomis, ni rutahizamu udatinze cyane muri iyi kipe kuko yayisesekayemo muri Mutarama uyu mwaka aza yitezweho ibitangaza cyane kuko yaje agomba gutanga ibirenze ibyo Musa Essenu wari umaze kugenda ndetse na Charles Bbaale batangaga, gusa birangira iyi ikipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda itamubonyemo umusaruro yari imwitezemo, bituma anakoreshwa gake cyane mu marushanwa yose Rayon Sports yitabiriye.

Alsény Camara Agogo ubwo yasinyaga muri Rayon Sports
Alsény Camara Agogo ubwo yasinyaga muri Rayon Sports

Alsény Camara Agogo nawe watandukanye na Rayon Sports yabaye umwe mu bakinnyi batengushye cyane ikipe ya Rayon Sports bitewe n’umusaruro kuko kuva yagera muri Rayon Sport tariki 12 Nyakanga 2023 agatangirana nayo umwaka w’imikino nta kintu na kimwe yigeze akora kuko yagaragaje urwego ruri hasi bituma abandi batoza bakurikiye Zelfani na Wade batamuha umwanya wo gukina.

Emmanuel Mvuyekure nawe yatandukanye na Rayon Sports
Emmanuel Mvuyekure nawe yatandukanye na Rayon Sports

Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, iyi kipe yagiye ishaka abandi bakinnyi baza kuyifasha hagati mu kibuga ijya mu gihugu cy’u Burundi ikurayo abandi bakinnyi 2, barimo Musa Madjaliwa ndetse na Mvuyekure Emmanuel wasezerewe nyuma y’uko amazezereno ye yari arangiye, gusa akaba atarakunze kubona umwanya wo kubanza mu kibuga.

Emmanuel Mvuyekure ubwo yari ageze mu Rwanda
Emmanuel Mvuyekure ubwo yari ageze mu Rwanda

Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino wa 2023/2024 nta gikombe muri bibiri bikomeye ikipe ya Rayon Sports yahataniraga, yahise ifata umwanzuro wo gutandukana ndetse no gusezerera bamwe mu bakinyi bari basoje amasezerano ndetse n’abandi bakinnyi batari bafite umusaruro mwiza kugirango batangire kongeramo abandi bakinnyi bazayifasha muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025 nk’uko umuyobozi w’iyi kipe Uwayezu Jean Fidele aheruka kubitangaza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka