Rayon Sports yasubukuye imyitozo, abakinnyi bane ntibitabira (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kabiri, aho abakinnyi bane barimo umunyezamu Kwizera Olivier batigeze bayigaragaramo

Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Rayon Sports ni imwe mu makipe yasubukuye imyitozo yitegura isubukurwa rya shampiyona, aho iyi kipe yitegura umukino izakiramo Musanze Fc kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Muri iyi myitozo yakorewe ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove, abakinnyi hafi ya bose bayitabiriye usibye abanyezamu babiri Kwizera Olivier na Bashunga Abouba, myugariro Mitima Isaac ndetse na Nishimwe Blaise ukina mu kibuga hagati.

Sanongo na Youssef mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri
Sanongo na Youssef mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri
Essomba Onana Leandre Willy umaze gutsindira Rayon Sports ibitego bitanu muri iyi shampiyona yitabiriye imyitozo
Essomba Onana Leandre Willy umaze gutsindira Rayon Sports ibitego bitanu muri iyi shampiyona yitabiriye imyitozo
Rharb Youssef ni umwe mu bakinnyi bafasha cyane Rayon Sports
Rharb Youssef ni umwe mu bakinnyi bafasha cyane Rayon Sports

Mu kiganiro Dusange Sasha, umutoza wungirije wa Rayon Sports yatanze nyuma y’iyi myitozo, yatangaje ko ikipe yiteguye neza umukino wok u wa Gatandatu, anavuga n’impamvu bamwe batabonetse harimo nka Bashunga Abouba wasabye uruhushya rwo gushaka ibyangombwa byo kujya hanze gushaka ikipe muri Portugal.

Yanavuze kandi ko myugariro Mitima Isaac yasibye imyitozo kubera urukingo rutamuguye neza, mu gihe Nishimwe Blaise na Kwizera Olivier bo bagiye gufata urukingo batainze bituma batitabira imyitozo.

Umunyezamu Hakizimana ni umwe mu bahagaze neza mu Rwanda
Umunyezamu Hakizimana ni umwe mu bahagaze neza mu Rwanda
Essomba Onana Leandre Willy umaze gutsindira Rayon Sports ibitego bitanu muri iyi shampiyona yitabiriye imyitozo
Essomba Onana Leandre Willy umaze gutsindira Rayon Sports ibitego bitanu muri iyi shampiyona yitabiriye imyitozo
NIYIGENA Clément yagarutse mu myitozo yahinduye imiterere y'umusatsi
NIYIGENA Clément yagarutse mu myitozo yahinduye imiterere y’umusatsi
Umutoza Lomami Marcel ni we wayoboye imyitozo
Umutoza Lomami Marcel ni we wayoboye imyitozo
Myugariro Muvandimwe Jean Marie Vianney
Myugariro Muvandimwe Jean Marie Vianney
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka