Rayon Sports yasinyishije Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha myugariro Ngendahimana Eric wari umaze imyaka ibiri akinira ikipe ya Kiyovu Sports

Mu gihe ikipe ya Rayon Sports iheruka gusinyisha umutoza Haringingo Francis nawe wari usanzwe atoza Kiyovu Sports, myugariro Ngendahimana Eric uzwi nka Gasongo nawe yahise amusanga mu ikipe ya Rayon Sports.

Ngendahimana Eric nyuma yo gusinya muri Rayon Sports
Ngendahimana Eric nyuma yo gusinya muri Rayon Sports

Ngendahimana Eric wakinnye mu makipe arimo Police FC aho yakinaga nk’umukinnyo wo mu kibuga hagati akaza kugirwa myugariro, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri y’imikino muri Rayon Sports.

Uyu myugariro asinyiye Rayon Sports mu gihe bivugwa ko Niyigena Clement wakinaga nka myugariro muri Rayon Sports ashobora kwerekeza muri APR FC. Rayon Sports kandi mu gukomeza kubaka ubwugarizi yaherukaga gusinyisha Hirwa Jean de Dieu wavuye muri Marine FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MWIRIWE NDUMUKUNZI WA RAYON NDI KABATWA NIGA G.S AKIMITONIS1 DUKENEYE ABAKINNY2 BOGUFASHA MUHIRE KEVIN

ISHIMWE samuel yanditse ku itariki ya: 21-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka