Rayon Sports yasinyishije Jonathan Ifunga Ifasso ukomoka muri DR Congo (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije umukinnyi Jonathan Ifunga Ifasso ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo

Mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere ndetse n’irushanwa rya CAF Confederation Cup, ikipe ya Rayon Sports ikomeje kongera imbaraga mu ikipe yayo yongeramo abakinnyi ndetse n’abatoza.

Jonathan Ifunga Ifasso ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports
Jonathan Ifunga Ifasso ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Kuri ubu uwari utahiwe ni umukinnyi Jonathan Ifunga Ifasso w’imyaka 24, uyu mukinnyi ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo akaba yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Jonathan Ifunga Ifasso ukina mu kibuga hagati ariko asatira yageze mu rwanda ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, akaba yaranyuze mu makipe nka AS Nyuki, Dauphins Noirs na AS Simba zo muri DR Congo, ndetse na Difaâ El Jadida yo muri Maroc.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ooooh Rayon sports yacu turayikunda! Kdi twari dukeneye uwo mustitari!

Kampalaa yanditse ku itariki ya: 16-10-2023  →  Musubize

RAYON SPORTS yacu turayishyigikiye kandi SAMMY jya ukomeza udukarage ayo makuru

Ben Tuganimana yanditse ku itariki ya: 20-07-2023  →  Musubize

Rayon yacu rwose nibikore turayikunda cyane!

Ben Tuganimana yanditse ku itariki ya: 20-07-2023  →  Musubize

Ikipe igiye kwica andi makipe kabisa ariko icyo dushaka ni uhusubira mu matsinda

Ami yanditse ku itariki ya: 18-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka