Rayon Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye na CANAL Plus

Ikipe ya Rayon Sports n’ikigo cya Canal Plus gicuruza amashusho basinye amasezerano y’umwaka umwe, aho ikipe ya Rayon Sports izajya Canal+ ku makabutura

Kuri uyu wa Kane tariki 11/11/2021, ikipe ya Rayon Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye azamara umwaka umwe, aho hatigeze hatangazwa agaciro k’aya masezerano mu mafaranga.

Gusa ariko n’ubwo hatatangajwe umubare w’amafaranga Canal Plus izaha Rayon Sports, amakuru atugeraho avuga muri uyu mwaka w’amasezerano Canal Plus izatanga angana na Miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda.

Rayon sport na Canal Plus basinyanye amasezerano
Rayon sport na Canal Plus basinyanye amasezerano

Ikipe ya Rayon Sports izajya yambara Canal Plus ku makubutura, mu gihe Canal Plus izatanga ibikoresho ku bakinnyi n’abandi bakozi bose ba Rayon Sports, birimo ifatabugizi ry’umwaka ndetse n’ibindi bikoresho bashobora gukoresha ngo barebe Canal Plus, ibyo bikaziyongeraho amafaranga atigeze atangazwa.

Sophie Tchatchoua uyobora Canal Plus mu Rwanda, yavuze ko bishimiye kuba basinye aya masezerano, ahoyavuze ko akigera mu Rwanda Rayon Sports ari kimwe mu bintu bya mbere yumvise.

Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele nawe yatangaje ko bishimiye aya masezerano basinyanye na Canal Plus, anakangurira abakunzi ba Rayon Sports kwitabira serivisi za Canal Plus.

Yagize ati“Ndashimira Canal+ yemeye ko dusinyana aya masezerano kuko yumvise ko hari inyungu ziri ku mpande zombi , turizera ko bizabyara umusaruro haba ku ruhande rwa Rayon Sports ndetse na Canal Plus. Ndasaba abakunzi ba Rayon Sports kwitabira serivisi za Canal Plus, kuko uko bazabyitabira Rayon Sports izabona byinshi”

Habimana Houssein na Essomba William Onana ni bo bari bahagarariye abandi bakinnyi ba Rayon Sports
Habimana Houssein na Essomba William Onana ni bo bari bahagarariye abandi bakinnyi ba Rayon Sports
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwakoze murebe uko mwatanga code kugirango aba RAYON TUGURE cyane

leo yanditse ku itariki ya: 11-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka