Rayon Sports yarekuye abakinnyi barimo Iragire wasubiye muri MUKURA VS

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye kurekura bamwe mu bakinnyi ibona ko itazakeneera mu mwaka utaha w’imikino, ndetse n’abandi bari bisabiye kurekurwa.

Nyuma yo gushyiraho umutoza mushya Guy Bukasa wahoze atoza ikipe ya Gasogi United yaje kwicarana n’abayobozi b’iyi kipe baganira uko bategura umwaka w’imikino, harimo kurebera hamwe abakinnyi bazakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020/2021.

Tariki 06/06/2019 ni bwo Iragire Saidi yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'imyaka ibiri
Tariki 06/06/2019 ni bwo Iragire Saidi yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri

Umwe mu bakinnyi ikipe yamaze kwemera ko yarekuye harimo myugariro Iragire Saidi bari baguze umwaka ushize avuye mu ikipe ya Mukura Victory Sports, uyu amakuru atugeraho akaba ari uko iyi kipe yaje guhita imwisubiza imutanzeho Miliyoni 5 Frws.

Iragire Saidi agiye gusubira muri Mukura VS
Iragire Saidi agiye gusubira muri Mukura VS

Abandi bakinnyi bivugwa ko Rayon Sports yarekuye, ni abanyamahanga babiri batigeze batanga umusaruro iyi kipe yabifuzagaho, ari bo Olokwei Commodore ukina mu kibiga hagati, ndetse na rutahizamu w’umunya Cote d’Ivoire Drissa Dagnogo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kurekura commodore na saidi ntakibazo ark danyogo ndabona arikosa bazicuza kandi biratubabaje nabafana

tuyishime aaron yanditse ku itariki ya: 16-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka