Rayon Sports yanganyije na Rutsiro FC, APR FC itsinda Musanze FC

Umukino w’umumsi wa 2 wa shampiyona wahuzaga ikipe ya APR FC na Musanze FC urangiye APR FC yegukanye amanota atatu.

Kwitonda (Baca) wa APR agerageza gucenga Niyitegeka Idirisa wa Musanze
Kwitonda (Baca) wa APR agerageza gucenga Niyitegeka Idirisa wa Musanze

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho ikipe y’Ingabo z’igihugu (APR FC) ibifashijwemo na Ruboneka Jean Bosco na Manishimwe Djabel, babashije kwegukana amanota yose y’umunsi ku bitego 2-0.

Mu minota 45 y’igice cya mbere ikipe ya APR FC yarushaga cyane bigaragara ikipe ya Musanze FC, cyane biciye ku ruhande rw’ibumoso aho Ndayishimiye Dieudonné bakunda kwita Nzotanga yagoye cyane ubwugarizi bwa Musanze ku ruhande rwa Niyonshuti Gadi, gusa ntacyo byaje gutanga kuko igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Musanze y’umutoza Frank Ouna, yaje ishaka gutanga igitego ikipe ya APR kuko wabonaga ko yatangiye isatira mu minota ya mbere, gusa ntibyaza kuyikundira kuko ikipe ya APR yayokeje igitutu maze isubira inyuma, biyorohera kwinjira muri Musanze maze bidatinze ku munota wa 61’, ku mupira yashoteye kure y’izamu, Ruboneka Jean Bosco abonera igitego cya mbere ikipe ya APR FC.

Nyuma y’iminota ibiri gusa APR yabonye ikindi gitego cyatsinzwe na Manishimwe Djabel kuri ‘coup franc’ ku munota wa 63’.

Ikipe ya APR FC yujuje amanota atandatu mu mikino ibiri nyuma yo gutsinda Gicumbi FC ibitego 3-1 ku munsi wa mbere wa shampiyona mu mpera z’icyumweru gishize.

Rayons Sports yanganyije na Rutsiro FC i Rubavu
Rayons Sports yanganyije na Rutsiro FC i Rubavu

Mu yindi mikino yabaye

Bugesera 3-1 Etincelles
Rutsiro 2-2 RayonSports
Gicumbi 2-0 Etoile de l’Est
Police 0-2 Espoir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo misheri agezehe ko ntamuheruka ese tv amakuru yimikina abasangahe ese Apr Iri mukikiro cyakangahe

Joel nsekanabo e yuganda yanditse ku itariki ya: 10-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka