Rayon Sports yanganyije na Musanze, Kiyovu ikura intsinzi i Rubavu

Mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro, amakipe ya Rayon Sports na Police ntizabashije kubona intsinzi, mu gihe Kiyovu yatsinze Marine FC i Rubavu

Kuri uyu wa Mbere ni bwo hakinwe imikino ibanza ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, aho umukino wari witezwe cyane ari uwahuje ikipe ya Rayon Sports na Musanze kuri Stade Ubworoherane, umukino waje kurangira amakipe yombi anganyije 0-0.

Muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports ni yo yabonye uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo igitego, harimo umutwe watewe na Mael Dindjeke umunyezamu awukuramo, ndetse n’undi watewe na Essomba Willy Onana wari winjiye mu kibuga asimbuye.

Abakinnyi 11 Musanze yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Musanze yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
LEANDRE WILLY ESSOMBA ONANA yari yagarutse mu kibuga nyuma y'iminsi myinshi yaravunitse
LEANDRE WILLY ESSOMBA ONANA yari yagarutse mu kibuga nyuma y’iminsi myinshi yaravunitse
Mael DINDJEKE yahushije uburyo nka bubiri bwari bwabazwe
Mael DINDJEKE yahushije uburyo nka bubiri bwari bwabazwe

I Rubavu, ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Marine FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Nshimirimana Ismael Pitchou ku munota wa 18 w’umukino ku mupira yari ahawe na Bizimana Amiss Coutinho, umukino urangira Kiyovu itahanye intsinzi.

Kiyovu yatsindiye Marine i Rubavu
Kiyovu yatsindiye Marine i Rubavu

Uko imikino yabaye uyu munsi yagenze

 Musanze FC 0-0 Rayon Sports

 Marine FC 0-1 Kiyovu Sports

 La Jeunesse 2-2 Police FC

 Gicumbi FC 0-0 Bugesera FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka