Rayon Sports yanganyije na Kiyovu, imibare ikomeza kuba myinshi mu itsinda

Mu mukino w’umunsi wa gatanu mu itsinda rya kabiri, ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports byanganyije igitego 1-1, zikomeza gukubana mu manota

Ku i Saa Sita n’igice z’amanywa kuri Stade ya Bugesera ni bwo hari hatangiye umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu, umukino w’abakeba bahataniraga kuyobora itsinda rya kabiri.

Rayon Sports na Kiyovu Sports zaguye miswi
Rayon Sports na Kiyovu Sports zaguye miswi

Ikipe ya Kiyovu Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 21 w’umukino, igitego cyatsinzwe na Mbogo Ali n’umutwe ku mupira wari uturutse muri koruneri.

Rayon Sports yaje kwishyura ku gitego cyatsinzwe na Sugira Ernest kuri Penaliti, nyuma y’ikosa yari akorewe na Mbogo Ali mu rubuga rw’amahina.

Nyuma y’uyu mukino, Rayon Sports yakomeje kuyobora itsinda n’amanota umunani, Kiyovu iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota arindwi.


Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports:

Kwizera Olivier, Ndizeye Samuel, Mujyanama Fidèle, Niyigena Clément, Habimana Hussein, Nshimiyimana Amran, Nishimwe Blaise, Niyonkuru Sadjat, Manace Mutatu, Drissa Dagnogo na Luvumbu Héritier.

Kiyovu Sports:

Kimenyi Yves, Serumogo Ali, Gilbert, Mbogo Ali, Ngandu Omar, Habamahoro Vincent, Nyirinkindi Saleh, Bigirimana Abedi, Saba Robert, Bonane Janvier, Armel Gislain

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UYUMUNSI GASOGI TURAYIHA ISOMO 2-0

NI ERIK yanditse ku itariki ya: 17-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka