Rayon Sports yamuritse umwambaro wa gatatu izajya yambara

Ku wa Kane tariki 16 Ukuboza 2021, ikipe ya Rayon Sports yashyize ahagaragara umwambaro wayo wa gatatu izajya ikoresha mu mwaka w’imikino wa 2021-2022.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza, yavuze ko basanzwe bagira imyambaro itatu ariko nanone ko babikoze kubera ko amakipe menshi muri shampiyona ari kwambara ubururu cyane.

Yagize ati “Dusanzwe tugira imyambaro itatu, twajyaga tuzigira ntizitangazwe ariko icyo navuga ni uko muri shampiyona hasigaye hari amakipe menshi yambara amabara yacu niba ari ukuyakunda sinzi icyo baba bagamije, niba rero dufite As Kigali hakaba Gorilla n’izindi zambara ubururu ntituzi n’abandi bazadutungura tugasanga bazambaye. Byari byiza ko dutangira kumenyereza abafana bacu ko dufite umwambaro wa gatatu ngo na wo bawumenye.”

Rayon Sports ivuga ko hari amakipe menshi asigaye yambara imyenda yenda gusa nk'iyi
Rayon Sports ivuga ko hari amakipe menshi asigaye yambara imyenda yenda gusa nk’iyi

Ni umwambaro wiganjemo ibara ry’ivu rimanuyemo ibara ry’umuhondo ku mipira n’amakabutura. Nimero n’amazina na byo byandikishije ibara ry’umuhondo.

Ikipe ya Rayon Sports isanzwe yambara ubururu n’umweru umwaka ushize yakoresheje umwenda wa gatatu warimo ubururu n’umuhondo gusa bisanzwe bimenyerewe ko amakipe yagira umwambaro wa gatatu udafite aho uhuriye n’amabara isanzwe yambara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BANYAKUBAHWA

MUHOZA yanditse ku itariki ya: 17-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka