Rayon Sports yamuritse umwambaro mushya uzakoreshwa mu gikombe cy’Amahoro (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports ifatanyije n’uruganda rwa Skol bamuritse umwambaro iyi kipe izakinana mu gikombe cy’Amahoro kigiye gutangira, hanamurikwa umwambaro w’abafana

Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Rayon Sports ifatanyije n’umuterankunga wayo mukuru “SKOL”, bamuritse ku mugaragaro umwambaro uzambarwa n’iyi kipe mu gikombe cy’Amahoro gitangira kuri uyu wa Gatatu.

Imyambaro Rayon Sports izakinana igikombe cy'Amahoro
Imyambaro Rayon Sports izakinana igikombe cy’Amahoro

Ni imyambaro irimo iyiganjemo ibara ry’ubururu izajya yambrwa mu gihe ikipe yakiriye imikino, umwambaro wiganjemo umweru ku mipira izajya yambarwa ku mikino ikipe itazaba yakiriye, ndetse n’umwambaro ufite imipra y’umuhondo n’amakabutura y’umukara uzaba ari umwambaro wa gatatu.

Usibye iyi myambaro y’ikipe kandi kandi hanamuritswe umwambaro w’abafana uzajya ugurishwa ibihumbi 15 Frws ku mufana wifuza kuwambara, ikazajya igurishwa ku biro by’ikipe ya Rayon Sports.

Mu kumurika uyu mwambaro hasobanuwe mu kuwukora hagendewe ku mateka y’ikipe ya Rayon Sports ikomoka mu karere ka Nyanza, akarere gafatwa nk’igicumbi cy’umuco ari nayo hashyizwemo imigongo ifatwa nk’ikirango cy’umuco nyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Iyo myambaro yari ikenewe cyane kuko iyo bari bafite yadusebyaga nka Gikundiro

Ildephonse yanditse ku itariki ya: 15-03-2022  →  Musubize

Iyo myambaro yari ikenewe cyane kuko iyo bari bafite yadusebyaga nka Gikundiro

Ildephonse yanditse ku itariki ya: 15-03-2022  →  Musubize

Rayon Sport wagiye umenya uko ureshya !!!!!!!!

Rugero yanditse ku itariki ya: 15-03-2022  →  Musubize

ese rayo ntiyaba ishaka kwifotoza kurusha uko yashaka intsinzi? nabyo nibyiza ariko hagurwe abakinnyi bashoboye kwifotoza bizaza twatsinze.

Adrien yanditse ku itariki ya: 15-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka