Rayon Sports yamaze kugura Jules Ulimwengu wakiniraga Sunrise

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kugura amasezerano ya Jules Ulimwengu wakiniraga Sunrise, akazayikinira guhera mu mikino yo kwishyura ya Shampiona

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’i Burundi Jules Ulimwengu, yamaze kugurwa n’ikipe ya Rayon Sports yari imaze imwifuza.

Jules Ulimwengu wakiniraga Sunrise yaguzwe na Rayon Sports
Jules Ulimwengu wakiniraga Sunrise yaguzwe na Rayon Sports

N’ubwo ikipe ya Rayon Sports yari yaramaze kumvikana n’uyu mukinnyi, hari hategerejwe ko ikipe ya Rayon Sports yumvikana na Sunrise, ngo hagurwe amasezerano y’umwaka n’igice uyu mukinnyi yari asigaje muri Sunrise.

Jules Ulimwengu umwe mu bayoboye urutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi muri iyi Shampiona aho afite ibitego 9, yagiye muri Sunrise avuye muri Lydia Ludic y’i Burundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turamucyeneye umukinnyi nkuriya kbs naze duhondagure,amakipe.

Sibomuremyi canisius yanditse ku itariki ya: 31-01-2019  →  Musubize

Naze twece imihigo yikipe yacudukunda Gikundiro

Alias yanditse ku itariki ya: 30-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka