Rayon Sports yakoze imyitozo yanitabiriwe na Perezida wayo (AMAFOTO)

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma, yo gutegura umukino uzayihuza na Police FC kuri uyu wa Kane

Nyuma y’imikino ibiri ya gicuti Amavubi yakinnye yatumye shampiyona ihagarara, kuri uyu wa Kane irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa gatatu, mu makipe ahatanira igikombe ndetse n’ahatana no kutamanuka.

Umutoza Guy Bukasa ni we wayoboye imyitozo
Umutoza Guy Bukasa ni we wayoboye imyitozo

Umwe mu mikino utegerejwe na benshi ndetse wanavuzweho byinshi ni umukino ikipe ya Rayon Sports izaba yakiriyemo ikipe ya Police FC kuri Stade ya Bugesera.

Muri iki cyumweru humvikanye amakuru avuga ko abakinnyi ba Rayon Sports bahagaritse imyitozo kubera ibibazo by’amafaranga abakinnyi bavugaga ko batarahabwa, harimo umushahara ndetse n’amafaranga bamwe mu bakinnyi baguzwe muri shampiyona iheruka bari batarabona.

Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yakurikiye imyitozo
Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yakurikiye imyitozo

Kuri uyu wa Kabiri, abakinnyi bose b’ikipe ya Rayon Sports usibye abafite ibibazo by’imvune barimo nka Mugisha Gilbert, Niyibizi Emmanuel uzwi nka Kibungo, ndetse na Muhire Kevin.

Nishimwe Blaise wari mu Mavubi, na Sugira Ernest mu myitozo y'uyu munsi
Nishimwe Blaise wari mu Mavubi, na Sugira Ernest mu myitozo y’uyu munsi

Muri iyi myitozo yari iyobowe n’umutoza mukuru Guy Bukasa, yanitabiriwe na Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle, aho amakuru kandi atugeraho ari uko abakinnyi bari banamaze kubona umushahara wabo w’ukwezi kwa Gicurasi 2021.

Andi mafoto

Guy Bukasa aha amabwiriza abakinnyi
Guy Bukasa aha amabwiriza abakinnyi
Sugira Ernest mu myitozo
Sugira Ernest mu myitozo
Umunyezamu Hakizimana Adolphe ni we uri kubanza mu izamu muri iyi minsi
Umunyezamu Hakizimana Adolphe ni we uri kubanza mu izamu muri iyi minsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umuporisi yitonde kuk intare iheruns gukorwamujisho na aes kigal ndayishyiramugafuk reyo iransinda2

Ni sidibe yanditse ku itariki ya: 9-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka