Rayon Sports yakoresheje ibizamini by’ubuzima mbere yo gutangira imyitozo (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yakoresheje ibizamini by’ubuzima abakinnyi biganjemo abashya mbere yo gutangira imyitozo kuri uyu wa Gatanu

Kuri uyu wa Kane ni bwo bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bakorewe isuzuma ry’ubuzima aho bapimwe indwara zrimo COVI-19 ndetse n’izindi zitandukanye, mu rwego rwo kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze mbere yo gutangira imyitozo.

Rafael Osalue wavuye muri Bugesera FC apimwa
Rafael Osalue wavuye muri Bugesera FC apimwa

Ni isuzuma ryitabiriwe na bamwe mu bakinnyi bashya iyi kipe yaguze barimo nka Ganijuru Elia na Osalue Rafael bavuye muri Bugesera FC, Tuyisenge Arsene wavuye muri Espoir, Ishimwe Jackson Patrick wavuye muri Heroes n’abandi.

Muvandimwe Jean Marie Vianney umaze umwaka muri Rayon Sports
Muvandimwe Jean Marie Vianney umaze umwaka muri Rayon Sports
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka