Rayon Sports yafunguye ibiganiro bivugurura amasezerano ifitanye na Skol

Mu gihe Skol na Rayon Sports bari bamaze imyaka irenga irindwi bafatanya, Rayon Sports irasaba Skol kongera amafaranga kugirango bakomeze imikoranire.

Rayon Sports yari imaze imyaka hafi irindwi ikorana na Skol
Rayon Sports yari imaze imyaka hafi irindwi ikorana na Skol

Mu kiganiro Nkurunziza Jean Paul, umuvugi wa Rayon Sports yagiranye na KT Radio, yavuze ko Rayon Sports yemererwa n’amategeko ivugururwa ry’amasezerano impande zombi zagenderagaho.

Yagize ati “Ntabwo twe nka Rayon Sports twifuza, kuko ibyo dusaba tubyemererwa n’amategeko, hari ibyo dukeneye ko tubona Skol iduha kuko ndizera ko itazabyanga kuko ndibwira ko twakomeje kugaragaza ko ikipe ubwayo ihenze, nk’umufatanya bikorwa mukuru rero agomba kugira uruhare mu buzima bw’ikipe nibwira ko nta mananiza arimo turaganira tugendeye ku ngingo ziri mu masezerano”.

Ku bijyanye n’igihe ntarengwa aya masezerano yaba yavuguruwe cyangwa agaseswa mu gihe bataba bumvikanye, Rayon Sports ntitangaza neza igihe ntarengwa.

Iyi kipe ivuga ko ibyari byanavuzwe ko bahaye Skol iminsi 15 ngo ize baganire, yaramuka itaje bagasesa amasezerano, umuvugizi wa Rayon Sports yavuze ko atari byo ahubwo ari ibihuha.

Yakomeje avuga ko mu gihe gito bazatangariza abakunzi ba Rayon Sports ibyavuye mu biganiro impande zombi zirimo kugirana.

Uretse ibijyanye n’inkunga y’amafaranga Skol yahaga ikipe ya Rayon sports, yanabatizaga ikibuga cy’imyitozo giherereye mu Nzove, ikabashakira imyambaro y’abakinnyi, abatoza n’abayobozi, ikanagenera uduhimbazamusyi iyi kipe kuri buri cyiciro igezeho mu irushanwa ry’igikombe cy’amahoro.

Skol isanzwe yambika Rayon Sports
Skol isanzwe yambika Rayon Sports

Amakuru agera kuri Kigali Today ni uko mu ivugururwa ry’amasezerano Rayon Sports yifuza ko amafaranga miliyoni 66 z’amanyarwanda yahabwaga na Skol ku mwaka yazamuka akagera kuri miliyoni 250.

Rayon Sports ni yo kipe iza ku mwanya wa mbere mu Rwanda mu guhabwa amafaranga menshi n’abaterankunga, aho yinjiza miliyoni 99 z’amanyarwanda ku mwaka, igakurikirwa na APR FC, ihabwa miliyoni 55 n’uruganda rwa Azam rwo muri Tanzaniya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka