Rayon Sports yabonye ubuyobozi bushya

Ikipe ya Rayon Sports imaze kubona ubuyobozi bushya, burangajwe imbere na Uwayezu Jean Fidele watorewe kuba Perezida

Uwayezu Jean Fidele ni we umaze gutorerwa kuyobora Rayon Sports mu myaka ine iri imbere, aho yatowe ku majwi 39 mu gihe Bizimana Sylvestre bari bahanganye yagize ijwi naho imfabusa ziba 10.

Uwayezu Jean Fidele, Perezida mushya wa Rayon Sports
Uwayezu Jean Fidele, Perezida mushya wa Rayon Sports

Visi Perezida wa mbere yabaye Kayisire Jacques usanzwe ari umuyobozi wa Dream Football Academy, akaba yaranakiniye ikipe ya Rayon Sports mu myaka ishize. Yatowe ku majwi 33 , mu gihe Mushimire Jean Claude bari bahatanye yagize amajwi 15, imfabusa iba imwe.

Kayisire Jacques, Visi-Perezida wa mbere
Kayisire Jacques, Visi-Perezida wa mbere

Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Ngoga Roger Aimable wari wiyamamaje wenyine, aho yagize amajwi 47, imfabusa ziba 2.

Visi Perezida wa kabiri, Ngoga Roger Aimable
Visi Perezida wa kabiri, Ngoga Roger Aimable

Umubitsi yabaye Ndahiro Olivier na we wari wiyamamaje wenyine. Yagize amajwi 46, imfabusa 3.

Ndahiro Olivier watorewe kuba Umubitsi
Ndahiro Olivier watorewe kuba Umubitsi

Aganira n’itangazamakuru nyuma yo gutorwa, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko yakunze Rayon Sports kuva ari umwana, akaba aje gukora ibishoboka byose ngo yongere ibe ikipe itinyitse.

Ati "Ndi umukunzi wa Rayon Sports. Nayikunze kuva nkiri umwana. Ni yo kipe nkunda ni na yo nzi. Ntabwo nagaragaye mu buyobozi ariko nari umunyamuryango wayo n’umukunzi wayo."

"Mu bihe bikomeye yanyuzemo nibwo nicaye mbitekerezaho nganira n’abandi ndavuga nti kuki ntagira icyo nkora kugira ngo Rayon Sports tuyigarurire icyizere, Rayon Sports ndashaka ko yongera kuba Mpatsamakipe, yongere ibe Gikundiro"

Uwayezu Jean Fidele watorewe kuba Perezida wa Rayon Sports avuka mu Karere ka Nyanza, akaba yarabaye umusirikare mu ngabo z’u Rwanda aho yari afite ipeti rya Kapiteni, ubu akaba afite ikigo RGL Security gikora ibijyanye no gucunga umutekano, akaba ari na we muyobozi mukuru wacyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Perezida wa layon nashore amafaranga turamushyigikira

Tuyishime Eugene yanditse ku itariki ya: 8-11-2020  →  Musubize

Umuyobozi wacu arashoye ndabizi neze kwashobo nakimunanir nkange umuzi neza nkumuyobozi wanjye mu RGL SECURITY gusa mureke dukore ibikombe tubitware.

Nsengiyumva Emmanuel yanditse ku itariki ya: 26-10-2020  →  Musubize

Uwayezu numugabo wibitekerezo
Byiza nyagasani amugende imbere

Kalisa Euphron yanditse ku itariki ya: 26-10-2020  →  Musubize

nukuri birakwiye kndi biratunganye ko Rayon sport igira abantu bahagaze neza mukutuyobirera ikipe ntamwiryane ujemo

Rubimburirangabo Patrick yanditse ku itariki ya: 26-10-2020  →  Musubize

Nge ndi umukunzi wa rayon sport ndabona byashoboka ko uyu mugabo watowe azazanzamura ikipe yacu nihatagira abamuvangira bamunaniza gusa mayor akomeze amube hafi muriyiminsi ataramenyera

Bimenyimana Bosco yanditse ku itariki ya: 25-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka