Rayon Sports na Ivan Minnaert batangaje ko ibibazo bari bafitanye byakemutse

Ikipe ya Rayon Sports n’umutoza Ivan Minnaert batangaje ko ikibazo bari bafutanye bagikemuye, ariko ntibagira icyo bavuga ku bihano iyi kipe yari yarafatiwe

Kuri uyu wa mbere ikipe ya Rayon Sports ndetse n’umutoza Ivan Minnaert wahoze ayitoza bicaranye bakemura ikibazo cy’umwenda wa Miliyoni hafi 14 Frws iyi kipe ifitiye umutoza Ivan Minnaert.

Ku butumwa umutoza Ivan Minnaert yatwoherereje, yatangaje ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports ku bijyanye n’umwenda afitiwe, gusa avuga ko ibijyanye n’ibyo bumvikanye bigomba kuguma hagati y’impande zombi.
Ubu butumwa bwatanzwe na Ivan Minnaert kandi ni na bwo ikipe ya Rayon Sports yashyize ku rubuga rwayo rwa twitter, ivuga ko kugeza ubu ibibazo byari bihari byakemutse.

Kugeza ubu amakuru atugeraho, avuga ko Rayon Sports yabashije kuba yishyuye kimwe cya kabiri cy’ayo yagombaga kumwishyura, bumvikana igihe andi azatangirwa, bakaza no kureba uko babimenyesha Ferwafa kugira ngo ikurireho Rayon Sports ibihano yari yayifatiye birimo kutandikisha abakinnyi mu gihe cyose yaba itarishyura uyu mwenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Sadate nave muri rayon

Alias yanditse ku itariki ya: 19-09-2020  →  Musubize

Refers nave muri rayon

Alias yanditse ku itariki ya: 19-09-2020  →  Musubize

Yooohh,Rayon sport nuku imaze kumugira umuvandimwe yewe Sadat we ?Pole kbx ariko wayiretse rwose dore twa dukote ntitukigukwira !Kandi mbere waratwambaraga nkabona turagufitingamo none !?????

Manu yanditse ku itariki ya: 15-09-2020  →  Musubize

Icyo dukeneye aba rayon ni inteko Rusange ntakindi dukeneye.

Theo yanditse ku itariki ya: 15-09-2020  →  Musubize

Icyo dukeneye aba rayon ni inteko Rusange ntakindi dukeneye.

Theo yanditse ku itariki ya: 15-09-2020  →  Musubize

Sadate agomba love muri Rayon

Ssa yanditse ku itariki ya: 19-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka