Rayon Sports na AS Kigali zatakaje, APR FC itsindira i Rusizi

Mu mikino y’umunsi wa 26 wa shampiyona yabaye kuri uyu wa Gatandatu, APR FC ni yo kipe yonyine yabashije kubona amanota atatu mu gihe indi mikino habayemo kunganya

Ku manywa y’ihangu, Rayon Sports yanganyije na Gicumbi

Ni umukino watangiye Saa Sita n’igice z’amanywa, umukino utitabiriwe cyane ugereranyije n’imikino Rayon Sports isanzwe ikina.

Ni umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, aho ibya Rayon Sports byose byatsinzwe na Essomba Willy Léandre Onana harimo kimwe cya Penaliti, mu gihe ibya Gicumbi byatsinzwe na Malanda Destin.

I Rusizi, APR FC yahakuye amanota atatu ihatsindiye Espoir FC

Ni umukino ikipe ya APR FC yari yabanjemo abakinnyi biganjemo abadasanzwe babanza mu kibuga, birangira itsinze ibitego 3-2. Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Nizeyimana Djuma, ibindi bibiri bitsindwa na Nshuti Innocent.

AS Kigali yanganyije na Mukura 2-2
AS Kigali yanganyije na Mukura 2-2

Indi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Etincelles yatsindiye Musanze igitego 1-0, mu gihe i Huye kuri Stade Kamena Mukura yanganyije na AS Kigali ibitego 2-2.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TWE NKABAFANA BAPERI IGIKOMBE NI CYACU TUGASHYIRA HONICYAMAHORO KIYOVU IGASOHOKERA URWANDA YA BAYE IYAKABIRI.

NTI THEONESITE yanditse ku itariki ya: 7-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka