Rayon Sports izamukanye na Rutsiro, Kiyovu iba iya nyuma

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Gasogi United mu mukino wa nyuma w’amatsinda, bituma Kiyovu na Gasogi zijya mu makipe arwana no kutamanuka

Ku kibuga cya Mumena ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriye Rutsiro Fc, mu gihe ku kibuga cya Bugesera Gasogi yari yahakiriye Rayon Sports, imikino ibiri yari yitezweho byinshi.

I Bugesera, wari umukino w’ishiraniro wabonetsemo amakarita abiri atukura

Ikipe ya Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 80 kuri Penaliti yari ikorewe Luvumbu Héritier, iterwa na Sugira Ernest wabanje kuyitera umunyezamu ayikuramo, ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko umunyezamu yarenze umurongo bataratera umupira.

Sugira Ernest yaje kuyisubiramo ayiteye irinjira, aza guhita ahabwa ikarita y’umuhondo ya kabiri ndetse n’umutuku, nyuma yo kugaragara hari amagambo abwira abafana akoresheje ibimenyetso.

Ku munota wa 87 Gasogi yaje kubona penaliti ku ikosa ryari rikozwe na Kwizera Olivier, iza gutsindwa na Hassan Kikoyo.

Umukino wenda kurangira Manace Mutatu wa Rayon Sports yaje guhabwa ikarita y’umutuku nyuma yo gutinza iminota.

Gasogi United ntiyabashije kuzamuka mu makipe umunani ya mbere
Gasogi United ntiyabashije kuzamuka mu makipe umunani ya mbere

Ku Mumena, Rutsiro isize Kiyovu yinjiye mu makipe agiye kurwana no kutamanuka.

Ku Mumena, ikipe ya Kiyovu Sports yahatsindiwe na Rutsiro ibitego 2-1, aho icya mbere cya Rutsiro cyatsinzwe na Hadji Iraguha, cyishyurwa na Kharim Nkoto kuri Penaliti, Nova Bayama atsinda icya kabiri ku munota wa 89, byatumye Kiyovu ihita isoza iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda B.

Kiyovu yari ifite intego zo kwegukana igikombe isoje imikino ari iya nyuma mu itsinda
Kiyovu yari ifite intego zo kwegukana igikombe isoje imikino ari iya nyuma mu itsinda

Mu yindi mikino yabaye yo mu itsinda rya mbere, ikipe ya APR Fc i Bugesera yahatsindiye Gorilla Fc ibitego 3-0, byatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ku munota wa 4, Manishimwe Djabel ku munota wa 87 na Mugunga Yves ku munota wa 90.

I Muhanga, ikipe ya Bugesera yahatsindiye Muhanga FC ibitego 2-0, bituma Bugesera igarura icyizere cyo kuzamuka mu makipe umunani ya mbere, mu gihe yabasha gutsinda Muhanga mu mukino w’ikirarane.

Uko amakipe asoje imikino y’amatsinda akurikirana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

rutsiro fc irahatwikira rimwe muyitege

rutwitsi yanditse ku itariki ya: 18-05-2021  →  Musubize

Iyohikomereza kiyovu mumwanya wa Rayonsport? wendayari kuzisubiraho?

Mutama yanditse ku itariki ya: 17-05-2021  →  Musubize

Iyohikomereza kiyovu mumwanya wa Rayonsport? wendayari kuzisubiraho?

Mutama yanditse ku itariki ya: 17-05-2021  →  Musubize

Kiyovu niyihangane ukuntu twabonaga iiko

Mutama yanditse ku itariki ya: 17-05-2021  →  Musubize

Ntibyumvikana ukuntu umuntu yihesha amakarito kubushake? Cg sugara umuntumukuru atukana nabafana?

Mutama yanditse ku itariki ya: 17-05-2021  →  Musubize

Muraho Rayon sport yatunze akinyibenshi ariko abubu barikutubeshya gusa bashatse bakwitekerezaho? akazi hanze hano ntibahazi?

Mutama yanditse ku itariki ya: 17-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka