Rayon Sports itsinzwe 1-0, yuzuza imyaka ine idatsinda APR FC

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ukuboza 2022, ikipe ya APR FC yashimangiye ubukaka bwayo imbere ya Rayon Sports iyitsinda igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona.

Buregeya Prince na Fitina Ombolenga bacungiraga hafi Mbirizi Eric
Buregeya Prince na Fitina Ombolenga bacungiraga hafi Mbirizi Eric

Ni umukino iminota icumi ya mbere wari urimo gusatirana ku mpande zombie, ariko Rayon Sports bigaragara ko iri guhererekanya neza kurusha APR FC, ndetse inagera imbere y’izamu.

Ku munota wa munani Rayon Sports yabonye uburyo bwiza imbere y’izamu rya APR FC, ku mupira Iraguha Hadji yahinduriye iburyo ariko Essomba Willy Onana awusiganira na Mbirizi Eric wari uri mu buryo bwo kuwutera, ariko Onana birangira awambuwe na ba myugariro ba APR FC.

APR FC nayo yahise ibona umupira imbere ku ruhande rw’i bumoso, uhinduwe na Byiringiro Lague usanga Niyibizi Ramadhan i buryo wawuhinduye awugarura mu rubuga rw’amahina rwa Rayon Sports, Manishimwe Djabel warebanaga n’izamu awuteyemo uca ku ruhande.

Nyuma y’iminota icumi ya mbere umukino wabaye nk’ugabanya umuvuduko, kuko waranzwe no gukinirwa hagati hakorwa n’amakosa menshi, amakipe yombi agera imbere y’izamu ariko ntabone uburyo bukomeye. Ku munota wa 36 Essomba Willy Onana yafashe umupira acenga abakinnyi ba APR FC agiye kwinjira mu rubuga rw’amahina Niyigena Clement amukorera ikosa umusifuzi atanga kufura. Uyu mupira ni na we wawitereye neza ariko uca ku ruhande rw’igiti cy’izamu intera ntoya.

Leandre Essomba Willy Onana na Nishimwe Blaise bagerageza gusatira izamu rya APR FC
Leandre Essomba Willy Onana na Nishimwe Blaise bagerageza gusatira izamu rya APR FC

Rayon Sports yongeye gusa nk’ijya hejuru irusha APR FC guhererekanya inagera imbere y’izamu, nk’aho ku munota wa 45 Essomba Willy Onana yahinduriwe umupira muremure ba myugariro ba APR FC bacyeka ko yaraririye atari byo, maze ahindurira umupira mwiza Musa Camara ariko ananirwa kuwushyira mu izamu, igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri n’ubundi ikina neza cyane kurusha APR FC mu guhererekanya umupira. Ku munota wa 50 Essomba Willy Onana yatangiye umupira muremure hagati ashaka Musa Camara wari uri hamwe na Niyigena Clement, wamukoreye ikosa mu rubuga rw’amahina agwa hasi, benshi bavuga ko yari penaliti ariko umusifuzi Ishimwe Claude avuga ko nta cyabaye. Ganijuru Elie Ishimwe wa Rayon Sports na we mu rubuga rw’amahina yashoswe umupira na mugenzi we ukora ku kaboko, benshi bikanga ko ari penaliti ariko umusifuzi nabwo avuga ko nta cyabaye.

APR FC yakoze impinduka ikuramo Manishimwe Djabel na Byiringiro Lague ishyiramo Ishimwe Anicet na Mugisha Gilbert, mu gihe Rayon Sports nayo yasimbuje ikuramo Ndizeye Samuel wavunitse na Iraguha Hadji ishyiramo Paul Were na Eric Ngendahimana.

Abakinnyi 11 ba APR FC n'abasimbura babo bayifashije gutsinda Rayon Sports
Abakinnyi 11 ba APR FC n’abasimbura babo bayifashije gutsinda Rayon Sports

Kuva ku munota wa 65 ikipe ya APR FC yarushije Rayon Sports, nko ku munota wa 65 Niyomugabo Claude yahinduye umupira ufatwa na Niyibizi Ramadhan, maze atera ishoti rikomeye ariko umunyezamu Hakizimana Adolphe atabara Rayon Sports. Ku munota wa 70’ Ishimwe Anicet yacenze abakinnyi ba Rayon Sports ahereza umupira Bizimana Yannick, wahise aroba umunyezamu Hakizimana Adolphe atsinda igitego cya mbere.

Kuva APR FC yabona igitego yakomeje gukina neza kurusha Rayon Sports yari yagiye ku gitutu, ikora amakosa menshi ikomeza no gukora impinduka ishyiramo Ndekwe Felix na Rudasingwa Prince, ngo irebe ko yakwishyura ariko umukino urangira itsinzwe igitego 1-0.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino APR FC yujuje imikino irindwi (7) mu marushanwa yose idatsindwa na Rayon Sports kuko yatsinzemo itanu (5) bakanganya ibiri (2), mu gihe muri shampiyona ari itanu APR FC yatsinzemo ine (4) banganya umukino umwe (1). Ibyo bivuze ko imyaka ine yuzuye idatsindwa na mukeba kuko iheruka gutsindwa na we tariki 20 Mata 2019.

Rayon Sports yujuje imyaka ine itazi uko gutsinda APR FC bimera
Rayon Sports yujuje imyaka ine itazi uko gutsinda APR FC bimera

Kugeza ubu AS Kigali ni iya mbere n’amanota 30, Rayon Sports ku mwanya wa kabiri n’amanota 28 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 27.

Indi mikino yabaye:

Rwamagana City 1-2 Kiyovu Sports
Espoir FC 0-2 Etincelles FC
Rutsiro FC 0-1 Gasogi United
Musanze FC 0-0 Bugesera FC
Mukura VS 1-0 Police FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Reyo sport kugirango izatsinde APR FC kereka nivamwishyamba ibamo.

Habarugira yanditse ku itariki ya: 24-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka