Rayon Sports itsinze Rutsiro, Police FC itsindirwa i Rusizi (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports itsinze Rutsiro igitego 1-0 bituma ijya ku mwanya wa kane, mu gihe Police FC yatsindiwe i Rusizi na Espoir FC.

Kuri uyu wa Kane kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo habereye umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona, aho Rayon Sports yari yakiriye Rutsiro bari banganyije mu mukino ubanza.

Umutoza Jorge Paixao yari yakoze impinduka imwe ugereranyije n’ikipe yari yakoresheje ku mukino wa Mukura, aho Isaac Nsengiyumva atabanjemo ahubwo hongerwamo rutahizamu Mael Dindjeke.

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze igitego ku munota wa 18 w’umukino, cyatsinzwe na rutahizamu Musa Esenu ku mupira yari ahawe na Iranzi Jean Claude, atera ishoti rikomeye umunyezamu ntiyabasha kuwugarura.

Impande zombi zagerageje gushakisha igitego ariko umukino urangira Rayon Sports itsinze Rutsiro igitego 1-0.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Nizigiyimana Abdulkharim Mackenzie, Ndizeye Samuel, Niyigena Clément,Iranzi Jean Claude, Nishimwe Blaise, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Musa Esenu, Mael Dindjeke.

AMAFOTO: Niyonzima Moïse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gikundiro ni Equipe idatetereza Abayihanze Amaso.RAYON Tuzakugwinyuma

Baziruwiha Eliel yanditse ku itariki ya: 17-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka