Rayon Sports itomboye Enyimba Fc muri 1/4 cya CAF Confederation Cup

Muri Tombola yabaye uyu munsi i Cairo mu Misiri, Rayon Sports ihagarariye u Rwanda itomboye Enyimba Fc yo mu gihugu cya Nigeria

Rayon Sports yabonye itike ya 1/4 itsinze Young Africans mu mukino usoza amatsinda
Rayon Sports yabonye itike ya 1/4 itsinze Young Africans mu mukino usoza amatsinda

Nyuma yo gusoza imikino y’amatsinda ya CAF Confederation Cup iri ku mwanya wa 2 bikanayihesha itike ya 1/4, Rayon Sports itomboye ikipe ya Enyimba yo muri Nigeria

Rayon Sports izakina umukino wa mbere na Enyimba tariki ya 16/09/2018 mu Rwanda, mu gihe umukino wa kabiri uzakinwa tariki 23/09/2019 hanze muri Nigeria

Iyi kipe ya Enyimba yo muri Nigeria ni imwe mu makipe yo muri Afurika afite ibigwi kuko yegukanye ibikombe bibiri bya CAF Champions League (2003 na 2004), itwara ibikombe bibiri biruta ibindi muri Afurika (2004 na 2005), itwara kandi ibikombe 7 bya Shampiona yo muri Nigeria (2001, 2002, 2003, 2005, 2007, 2010, 2015.)

Enyimba mu matsinda ya CAF Confederation Cup yayasoje iri ku mwanya wa mbere n’amanota 12, aho yaje imbere ya CARA Brazzaville ifte amanota 9.

Shampiona ya Nigeria imaze amezi asaga abiri yarahagaritswe ubwo yari igeze ku munsi wa 24, Enyimba yari ku mwanya wa kane n’amanota 38, mu gihe ku mwanya wa mbere hari iyitwa Lobi Stars ifite amanota 43.

Uko amakipe azahura muri 1/4 cya CAF Confederation Cup

Rayon Sports vs Enyimba Fc
CARA Brazzaville vs Raja Casablanca
Al Masry vs USM Alger
As Vita Club vs RS Berkane

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ooh my God in jesus christ we shall win Enyimba team don’t be efraid

nzigiyimana phenias yanditse ku itariki ya: 3-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka