Rayon Sports iri mu biganiro na Jean Marc Makusu wakinnye mu Bubiligi

Ikipe ya Rayon Sport ikomeje gushakisha rutahizamu iri mu biganiro na Jean Marc Makusu wakiniye Standard de Liège yo mu Bubiligi.

Umwe mu bantu ba hafi muri Rayon Sports wahaye amakuru Kigali Today yavuze ko ari byo koko bari mu biganiro n’uyu rutahizamu ukomoka muri RDC.

Yagize ati" Ni byo,turi mu biganiro."

Jean Marc Makusu yakiniye Orlando Pirates muri Afurika Yepfo
Jean Marc Makusu yakiniye Orlando Pirates muri Afurika Yepfo

Jean Marc Makusu Mundele yavutse tariki 27 Werurwe 1992,mu mwaka w’i 2014 yakiniye ikipe ya Standard de Liège mu Bubiligi ariko mu myaka ibiri yayimazemo yamutije mu makipe abiri atandandukanye. Hagati y’umwaka wa 2015-2016 yakiniye ikipe ya DCMP y’iwabo n’ubundi maze 2017 kugeza 2018 akinira Wadi Degla Sporting Club yo mu Misiri mbere ahita asubira muri AS Vita Club .

Mu mwaka wa 2020 yagiye mu ikipe ya Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo nk’intizanyo ariko naho ntabwo yahatinze kuko mu 2021 yahise asubira muri DCMP mu gihe kugeza ubu yari ari gukina muri Ste Eloi Lupopo ariko tariki ya Mutarama 2023 yatangaje ko ku bwumvikane bw’impande zombi basheshe amasezerano yabo n’uyu rutahizamu.

Kuva mu mwaka wa 2014 Jean Marc Makusu Mundele yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu ya RDC yakiniye mu bihe bitandukanye.

Rayon Sports iri gushakisha rutahizamu ugomba kuyifasha mu mikino yo kwishyura ya shampiyona izatangira tariki 20 Mutarama 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bitonde babanze bagenzure neza,batazagura umukinnyi warangiye kera nkababanje.

Gasasira yanditse ku itariki ya: 10-01-2023  →  Musubize

Ubu se koko ko mbona imyaka yabaye myinshi aracyabona izamu?

Sfdsd yanditse ku itariki ya: 11-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka