Rayon Sports irateganya gukoresha arenga Miliyari mu mwaka w’imikino 2019/2020

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje gahunda y’ibikorwa mu mwaka w’imikino 2019/2020, aho iteganya gukoresha 1, 338, 150, 000 Frws.

Kuri uyu wa Kane ikipe ya Rayon Sports yakoze ikiganiro n’itangazamakuru, aho yatangazaga gahunda y’ibikorwa biteganyijwe, uko izinjiza amafaranga, ndetse n’uko biteguye umwaka w’imikino ku mpande zose.

Bimwe mu by’ingenzi byagarutsweho na Perezida wa Rayon Sports muri iyi nama, harimo aho Rayon Sports izakura amafaranga ndetse n’icyo izakora, hagarutswe kandi ku myenda ikipe ya Rayon Sports ifite ndetse n’uburyo bwo kuyishyura.

Munyakazi Sadate Perezida wa Rayon Sports, yatangaje ko Rayon Sports izakoresha arenga Miliyari
Munyakazi Sadate Perezida wa Rayon Sports, yatangaje ko Rayon Sports izakoresha arenga Miliyari

Bimwe mu by’ingenzi byavugiwe mu nama

Rayon Sports izakoresha Miliyari irenga ( 1, 338, 150, 000) muri saison 2019/2020.

Bagateganya kuzinjiza 1, 522, 300, 000, bakunguka agera kuri Milioni 180 Frws.

Barateganya gutangira kwishyura imyenda bafite harimo 75 millions zikaba zishyuwe Rwanda Revenue.

Barateganya gushyiraho ikigega cyo kugoboka ikipe ya Rayon Sports, aho buri gikorwa cyinjiriza Rayon hazajya hakurwaho 10% akajya muri icyo kigega (reserve obligatoire).

Gushyiraho abakozi bahembwa buri kwezi mu nzego zirimo urw’imiyoborere, icungamutungo n’izindi.

Muri uku kwezi kwa 7 Rayon Sports yinjije Milioni 57, ikibuga cy’imyitozo cyinjije 1,300,000.

Bus yarafatiriwe kubera ibirarane bya 16M, aho buri kwezi hishyurwa Milioni 4.

Ikibazo cya bus Perezida wa Rayon Sports yavuze ko mu masaha 24 baba bamaze kubona igisubizo.

Hagiye gushyirwaho Ifishi ngenzuramyitwarire ya buri mukinnyi kugira ngo buri kwezi bajye bareba uko bitwaye.

Abatoza bagomba gushyiraho gahunda y’icyumweru ikajya igezwa ku buyobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka