Rayon Sports irakina imikino ibiri ya gicuti mu mpera z’iki cyumweru

Mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2022/2023, ikipe ya Rayon Sports iratangira imikino ya gicuti kuri uyu wa Gatanu aho ihera ku mukino w’ikipe ya Musanze FC

Mu gihe habura ibyumweru bibiri gusa ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda ngo itangire, amakipe atandukanye yatangiye gukina imikino ya gicuti aho ubu hatahiwe ikipe ya Rayon Sports.

Rafael Osalue wavuye muri Bugesera FC ni umwe mu bakinnyi bazaba bakinnye umukino wa mbere muri Rayon Sports
Rafael Osalue wavuye muri Bugesera FC ni umwe mu bakinnyi bazaba bakinnye umukino wa mbere muri Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yagombaga gukina umukino wa mbere wa gicuti n’ikipe ya Sunrise kuri uyu wa Kabiri utambutse ariko uwo mukino urasubikwa.

Umukino wa mbere Rayon Sports igomba gukina ni umukino uzayihuza n’ikipe ya Musanze FC kuri uyu wa Gatanu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera i Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Undi mukino biteganyijwe ko ikipe ya Rayon Sports izakina,ni umukino uzahuza Rayon Sports n’ikipe ya AS Kigali ku Cyumweru tariki 07/08/2022, ukazabera kuri Stade ya Kigali i Kigali i Nyamirambo guhera i Saa Cyenda z’amanywa.

LEANDRE WILLY ESSOMBA ONANA yagarutse mu myitozo y'ikipe ya Rayon Sports
LEANDRE WILLY ESSOMBA ONANA yagarutse mu myitozo y’ikipe ya Rayon Sports
Musa Esenu mu myitozo ya Rayon Sports
Musa Esenu mu myitozo ya Rayon Sports

Muri iyi mikino biteganyijwe ko hari bamwe mu bakinnyi bashya b’iyi kipe bavuye hanze y’u Rwanda bashobora kuyikina, by’umwihariko Eric Mbirizi biteganyijwe ko ashobora kuzagera mu Rwanda kuri uyu wa Kane.

Umutoza mushya wa Rayon Sports Haringingo Francis agiye gusuzuma abakinnyi afite
Umutoza mushya wa Rayon Sports Haringingo Francis agiye gusuzuma abakinnyi afite
Ikipe ya Musanze FC mu myitozo
Ikipe ya Musanze FC mu myitozo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndakunda cyane nimugire amahoro

HAKIMANA venuste yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka