Rayon Sports inyagiye Musanze mu mukino wari wimuwe (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports itsinze Musanze FC ibitego 4-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Muhanga

Ni umukino wagombaga kuba warabaye kuri iki Cyumweru ariko uza kwimurwa kuko ikibuga kitabonekaga wimurirwa kuri uyu wa Kabiri. Uyu mukino waje gutangira utinze aho watangiye hafi Saa kumi mu gihe wagombaga gutangira i Saa Cyenda zuzuye.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 13 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Mitima Isaac, Musanze iza guhita icyishyura ku munota wa 19 gitsinzwe na Peter Agblevor, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri cy’umukino Rayon Sports yatangiye isatira cyane yahise ibona ibindi bitego bibiri byatsinzwe na Ganijuru Elie ku munota wa 51, na Ngendahimana Eric ku munota wa 55.

Ku munota wa 71 w’umukino, Rayon Sports yatsinze igitego cya kane cyatsinzwe na Musa Esenu n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya kane
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya kane

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports

Adolphe HAKIZIMANA, Didier MUCYO Junior, Isaac MITIMA, François MUGISHA, Elie GANIJURU, Eric NGENDAHIMANA, Roger KANAMUGIRE, Felix NDEKWE, Hadji IRAGUHA, Musa Esenu, Moussa Camara

Musanze

Steven NTARIBI, Isaac NSENGIYUMVA, Obed HARERIMANA, Christophe UWIRINGIYIMANA, Gad NIYONSHUTI, Valeur NDUWAYO, Patrick NTIJYINAMA, Luke Wafula, Arafat TUYISENGE, Eric Angua Kanza, Peter Agblevor

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka