Rayon Sports iguye miswi na Al Hilal ku mukino ubanza wa CAF Champions League

Rayon Sports inganyije na Al Hilal Omdurman yo muri Soudani 1-1 mu mukino ubanza w’ikiciro kibanza cya Champions league wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye umukino ihererekanya neza, ku munota wa 22 Michael Sarpong yafunguye amazamu , mu gihe abafana ba Rayon bishimiraga igitego nyuma y’iminota itandatu gusa ku munota wa 28 NASSIR yishyuriye Al Hilal umukino urangira ari igitego 1-1.

Biteganijwe ko umukino wo kwishyura uzaba taliki 23 Kanama 2019 ukazabera i Karthoum muri Soudani.

ikipe izazamuka hagati y’amakipe yombi izahura n’izakomeza hagati ya Rahimo yo muri Burukinafaso na Enyimba yo muri Nigeria mu kiciro cya kabiri(second round) y’iyi mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Umukino ubanza Rahimo yatsinze Enyimba kimwe ku busa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka