Rayon Sports igiye gutangira imikino ya gicuti, iravugwamo andi mazina mashya

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2021/2022, aho kuri uyu wa Gatanu ikina umukino wa mbere wa gicuti na Musanze FC.

Hashize icyumweru kimwe umutoza Masudi Djuma atangiye gukoresha imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports, aho ku ikubitiro uyu mutoza yari yanenze urwego yasanzeho abakinnyi ba Rayon Sports.

Nishimwe Blaise nawe akomeje gukora imyitozo muri Rayon Sports
Nishimwe Blaise nawe akomeje gukora imyitozo muri Rayon Sports

Masudi Djuma yari yatangaje ko muri iki cyumweru ari bwo atangira kwakira abandi bakinnyi bashya, aho kugeza ubu mu bamaze gutangira imyitozo harimo Manasse Mutatu Mbedi wamaze gutangira imyitozo.

Manace Mutatu mu myitozo ye ya mbere muri uyu mwaka w'imikino
Manace Mutatu mu myitozo ye ya mbere muri uyu mwaka w’imikino

Ikipe ya Rayon Sports itegereje kandi umunyarwanda Nsengiyumva Isaac ukina hagati wari usanzwe ukina mu ikipe ya Express FC yo muri Uganda, uyu akaba aheruka no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi ariko ntiyahita abona ibyangombwa.

Rayon Sports kandi ifite abandi bakinnyi baje mu igeragezwa baturutse hanze.

Muzamiru Mutyaba

Ni umukinnyi wo mu kibuga hagati ushobora gukina afasha ba rutahizamu. Akomoka muri Uganda akaba ari umwe mu bakinnyi bifuzwa cyane n’ikipe ya Rayon Sports, akaba na we ari mu bakinnyi bavugwa ko bashobora kugera mu Rwanda muri iki cyumweru.

Muhire Kevin na we ni umwe mu bakinnyi bifuzwa cyane n’ikipe ya Rayon Sports, ni nyuma y’aho muri shampiyona ishize Rayon Sports yamusinyishije amezi abiri gusa, akaza kuyikinira umukino umwe gusa kuko yaje kuvunika, shampiyona irinda irangira ataragaruka mu kibuga.

Umunya-Cameroun Essomba Onana Leandre Willy na we ni umwe mu bakinnyi bamaze kugera mu Rwanda, bikaba byitezwe ko agomba gukora igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports yashimwa n’umutoza akabona kuyisinyira.

Usibye aba kandi Rayon Sports yasinyishije abakinnyi bashya barimo Mitima Isaac, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Byumvuhore Trésor, Mugisha François ‘Master’, Mushimiyimana Mohamed na Mico Justin.

Rayon Sports irakina umukino wa gicuti

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021 ikipe ya Rayon Sports ikina umukino wayo wa mbere wa gicuti na Musanze FC, umukino uzabera kuri Stade Ubworoherane y’i Musanze, ukaba uri mu rwego rwo kugerageza abakinnyi bashya ku makipe yombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ejo Rayon sport ifite umukinoniyihekipe

Yandereye Alphonsine yanditse ku itariki ya: 22-01-2022  →  Musubize

Ooh!! Rayon ubunkabafana bomumurege wa coko turimubicu nubwasha pioni taratagira abakinyi mwatuguriye twarashinye guhuranamakipe ngozarubatse ?murajemuboninkubanibirere ndakiryana pe!! Ntakindi nigikombe

Mporansenga jean yanditse ku itariki ya: 18-10-2021  →  Musubize

Congaho nizeyice amadayimoni

ALIAS yanditse ku itariki ya: 16-10-2021  →  Musubize

nibyiza njyewe ndumufana wa rayon sport tubadukeneye amakuru mukayaduha pe ariko ntitubona amafoto yababakinnyi bashya twifuza kubana nabo bibaye byiza mwajya nayo muyashyiraho cyane ko muyabona kuburyo bwiza murakoze

rwose ayacukumbuye muyaduhe biratwubaka thx.

SIBOMANA THEOGENE yanditse ku itariki ya: 22-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka