Rayon Sports ifite imikino itatu ya gicuti muri iki cyumweru

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko ifite imikino itatu ya gicuti muri iki cyumweru, yose izabera kuri Stade ya Kigali.

Imikino ya gicuti Rayon Sporrts iteganya gukina
Imikino ya gicuti Rayon Sporrts iteganya gukina

Umukino wa mbere uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Mukura VS tariki 31 Kanama 2022 saa kumi n’ebyiri (18:00) kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, uyu ukaba uri no mu rwego rwo gufasha iyi kipe yo mu Karere ka Huye kubona amafaranga yo kwishyura ideni ibereyemo umutoza wayireze muri FIFA, rirenga miliyoni 47Frw.

Umukino wa kabiri uzaba ku wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022, ukazahuza Rayon Sports na URA FC yo muri Uganda nawo uzabera kuri Stade ya Kigali saa kumi n’ebyiri (18:00), uyu ukaba ari umukino mpuzamahanga ugiye kuba nyuma y’utarabaye wagomba guhuza Rayon Sports na Police Kenya, kubera ibihano bya FIFA igihugu cya Kenya kirimo bitacyemerera gukina imikino mpuzamahanga.

URA FC yo muri Uganda na yo izakina na Rayon Sports
URA FC yo muri Uganda na yo izakina na Rayon Sports

Umukino wa gatatu mpuzamahanga wa gicuti uzahuza Rayon Sports na Singida Big Stars yo muri Tanzania ikinamo Umunyarwanda Kagere Meddie. Uyu mukino uzaba tariki 4 Nzeri 2022 kuri Stade ya Kigali unasoza iyi mikino ya gicuti mbere y’uko shampiyona isubukurwa tariki 6 Nzeri 2022.

Rayon Sports ikomeje gukarishya imyiteguro, ku munsi wa mbere wa shampiyona bigoranye yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-1 mu gihe umunsi wa kabiri wa shampiyo tariki 8 Nzeri 2022 izakirwa na Police FC kuri Stade ya Kigali saa kumi n’ebyiri (18:00).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bravo kuri Comite ya Rayon Sport kuko biratuma abakinnyi baguma muri mood yo gukina.

Gusa dukumbuye ka ka message kajyaga katubwira amafaranga yinjiye kuri match twabaga twakiriye.

BYINZUKI JEAN BAPTISTE yanditse ku itariki ya: 30-08-2022  →  Musubize

Bravo kuri Comite ya Rayon Sport kuko biratuma abakinnyi baguma muri mood yo gukina.

Gusa dukumbuye ka ka message kajyaga katubwira amafaranga yinjiye kuri match twabaga twakiriye.

BYINZUKI JEAN BAPTISTE yanditse ku itariki ya: 30-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka