Rayon Sports ifashijwe na Sarpong itsinze AS Muhanga (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports itsinze As Muhanga igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Ni umukino wari wakiriwe n’ikipe ya Rayon Sports, nyuma y’iminsi mike itsinzwe na APR FC ku mukino w’umunsi wa munani wa shampiona.

Mu gice cya mbere Rayon Sports yahushije ibitego byinshi
Mu gice cya mbere Rayon Sports yahushije ibitego byinshi

Mu gice cya mbere cy’umukino ikipe ya Rayon Sports yagiye ibona uburyo bwinshi bwo gutsinda igitego cyane cyane ku bakinnyi nka Mugisha Gilbert, Eric Rutanga ndetse na Michael Sarpong, gusa cyirangira amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Rayon Sports yakomeje gusatira ikipe ya Muhanga, ku munota wa 48 iza no guhita ibona igitego, gitsinzwe na Michael Sarpong ku mupira yari ahawe na Manishimwe Djabel.

Michael Sarpong ni uku yishimiye igitego
Michael Sarpong ni uku yishimiye igitego

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports: Bashunga Abouba, Iradukunda Eric Radu, Eric Rutanga, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Mukunzi Yannick, Jonathan Rafael da Silva, Niyonzima Olivier Sefu, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel, Michael Sarpong

Andi mafoto kuri uyu mukino

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muraho mwese abakunzi ba gikundiro,igitekerezo cyange ariko nikifuzo nuko 1.Kuba ubuyobozi bwacu bwakubahiriza amasezerano bugaha umutoza ibyo bumvikanye hakiri kare.ngo atagenda nkuko abivuga kdi nibyo who abagabo basezeraniye niho bahurira.
2.Kugira passion kumukinyi wese wa Rayon akaba ariyo Siloga ye.
3.Gukurikirana abakinyi muri gahunda zabo zose kugirango displine Ibe iya1 twubakiraho.
4.Natwe abafana gukomeza kuyitera ingabo mubitugu tutitangiye itama.
Murakoze

Ndayisaba Idriissa yanditse ku itariki ya: 16-12-2018  →  Musubize

Muribeshya kizasubirana banyiracyo amaherezo

rafiki evariste yanditse ku itariki ya: 16-12-2018  →  Musubize

Sarpong turamwemera ninahanyankora impandeyakagela park rayo tuzayigwa inyuma

Madeleine yanditse ku itariki ya: 15-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka