Rayon Sports idafite Kimenyi Yves yerekeje i Nyagatare n’akanyamuneza (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yerekeje i Nyagatare aho igiye gukina na Sunrise mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo ikipe ya Rayon Sports yahagurutse i Kigali yerekeza mu karere ka Nyagatare, aho igiye gukina umukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona n’ikipe ya Sunrise.

Mu bakinnyi bajyanye n’ikipe ya Rayon Sports harimo Iradukunda Eric Radu utari wakinnye umukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo Bugesera ibitego 2-1, nyuma y’aho umutoza Javier Martinez Espinoza atigeze amwifashisha kuko atari yakoze imyitozo ibiri ibanziriza uwo mukino.

Mu ikipe yagiye kandi ntihagaragaramo umunyezamu wa mbere Kimenyi Yves urwaye umugongo, akaba yaje gusimburwa n’umunyezamu ukiri muto witwa Nsengiyumva Emmanuel, mu gihe byitezwe ko hagomba kubanzamo Mazimpaka Andre wari umunyezamu wa mbere umwaka w’imikino ushize.

Urutonde rw’abakinnyi Rayon Sports yajyanye i Nyagatare

1. Mazimpaka Andre
2. Rutanga Eric
3. Irambona Eric
4. Runanira Amza
5. Iragire Saidi
6. Olokwei Commodore
7. Rugwiro Hervé
8. Oumar Sidibe
9. Bizimana Yannick
10. Nizeyimana Mirafa
11. Niyomwungeri Mike
12. Mugisha Gilbert
13. Nsengiyumva Emmanuel
14. Ciza Hussein
15. Iradukunda Eric Radu
16. Iranzi Jean Claude
17. Sekamana Maxime
18. Michael Sarpong

Imikino iteganyijwe ku munsi wa gatanu wa shampiyona

Ku wa Gatanu tariki ya 25/10/2019

Police FC vs Heroes FC (15h, Kigali Stadium)
SC Kiyovu vs Gicumbi FC (15h, Mumena)
Espoir FC vs Musanze FC (15h, Huye)

Kuwa Gatandatu tariki ya 26/10/2019

• Mukura VS vs Gasogi United (15h, Huye)
• Bugesera FC vs Etincelles FC (15h, Nyamata)
• As Kigali FC vs Marines FC (15h, Kigali Stadium)
• Sunrise FC vs Rayon Sports FC (15h, Nyagatare)

Ku Cyumweru tariki ya 27/10/2019

• APR FC vs As Muhanga (15h, Kigali Stadium)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Urugendo ruhire Rayon yacu. Gera yo amahoro.

Margo yanditse ku itariki ya: 25-10-2019  →  Musubize

Mbifurije gutsinda!!!!

Noel yanditse ku itariki ya: 25-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka