Rafael Osaluwe arashaka gusubira muri Rayon Sports

Umunya-Nigeria ukina hagati mu kibuga Rafael Osaluwe uri mu ntizanyo muri AS Kigali arifuza gusubira muri Rayon Sports muri Mutarama 2024.

Amakuru Kigali Today ikura hafi y’uyu mukinnyi uri gukina nk’intizanyo y’umwaka muri AS Kigali yatijwe mu mpeshyi ya 2023 avuga ko we ku giti cye yifuza gusubira muri Rayon Sports afitiye amasezerano azarangira mh mpeshyi ya 2024.

Aya makuru akomeza avuga ko ibiganiro byo gusubira muri Rayon Sports kwa Rafael Osaluwe byamaze no kubaho hagati y’umukinnyi n’iyi kipe gusa bitari byarangira 100%.

Yatangiye kugaragariza AS Kigali ko yaba ashaka kuyivamo

Amakuru aturuka mu ikipe ya AS Kigali avuga ko uyu musore agaragaza ko yifuza kuyisohokamo ndetse hari na bo yamaze kubibwira,uretse kubivuga kandi byatangiye no kugaragara binyuze mu myitwarire itandukanye ishobora kuba iganisha kuri byo.

Mu mukino As Kigali yatsinzemo Rayon Sports 2-1 mu mikino ibanza ya shampiyona yahaye Erissa Ssekisambu umupira wavuyemo igitego
Mu mukino As Kigali yatsinzemo Rayon Sports 2-1 mu mikino ibanza ya shampiyona yahaye Erissa Ssekisambu umupira wavuyemo igitego

Ubwo ikipe ya AS Kigali yajyaga mu karere ka Rubavu gukina na Etincelles FC mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ry’Igikombe cy’Amahoro 2023-2024 tariki 20 Ukuboza 2023 bakayitsinda 1-0,Rafael Osaluwe wari mu bakinnyi 11 bari kubanza mu kibuga yarishyuhije nk’abandi bose ariko basubiye mu rwambariro ngo bagaruke mu mukino avuga ko atarakina ko yumva atameze neza asimburwa na Nyarugabo Moise.

Ntabwo byarangiriye aho kuko ubwo AS Kigali yasubukuraga imyitozo kuri uyu wa Gatanu ku isaha ya saa mbili za mu gitondo igasozwa saa yine yaje kuri Kigali Pele Stadium ariko we ntiyakora ibintu ngo bishobora kuba bifitanye isano n’isohoka rye muri iyi kipe asubira kuri Rayon Sports.

Rafael Osaluwe yakiniye Rayon Sports umwaka umwe muri ibiri yayisinyiye izarangira mu mpeshyi ya 2024
Rafael Osaluwe yakiniye Rayon Sports umwaka umwe muri ibiri yayisinyiye izarangira mu mpeshyi ya 2024

Rafael Osaluwe ni umukinnyi wa Rayon Sports kuva mu mpeshyi ya 2022 aho yayigiyemo avuye mu ikipe ya Bugesera FC akaba yarayivuyemo agatizwa muri AS Kigali ayihesheje Igikombe cy’Amahoro mu mwaka w’imikino wa 2022-2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka