![Ibyishimo ni byinshi ku bakinnyi ba Arabie Saoudite Ibyishimo ni byinshi ku bakinnyi ba Arabie Saoudite](IMG/jpg/ibyishimo_ni_byinshi_ku_bakinnyi_ba_arabie_saoudite.jpg)
Mbere yuyu mukino Argentine yahabwaga amahirwe yo gutsinda mu buryo busa nkubworoshye. Ibi ninako yabitangiye ikina neza kuko ku munota wa cumi Lionel Messi yatsinze igitego cya mbere kuri penaliti.
![Lionel Messi amaze gutsinda igitego kimwe rukumbi ikipe ya Argentine yabonye muri uyu mukino Lionel Messi amaze gutsinda igitego kimwe rukumbi ikipe ya Argentine yabonye muri uyu mukino](IMG/jpg/lionel_messi_amaze_gutsinda_igitego_kimwe_argentine_yabonye_kuri_penaliti.jpg)
Ku munota wa 29 Lautaro Martinez yatsinze igitego ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Mu gice cya kabiri Arabie Saoudite yagitangiye ikina neza cyane yatinyutse byatumye ku munota wa 48 Saleh Al-Shehri ahabwa umupira na Firas Al-Buraikan atsinda igitego cya mbere cyo kwishyura.
![Saleh Al Shehri watsinze igitego cya mbere cya arabie saoudite Saleh Al Shehri watsinze igitego cya mbere cya arabie saoudite](IMG/jpg/saleh_al-shehri_watsinze_igitego_cya_mbere_cya_arabie_saoudite.jpg)
Arabie Saoudite yakomeje gukina neza bituma nyuma y’iminota itanu gusa ku munota wa 53 Salem Al-Dawsari yahaye amahirwe igihugu cye atsinda igitego cya kabiri. Argentine yakoze ibishoboka byose ngo yishyure inabone intsinzi ariko umukino urangira itsinzwe ibitego 2-1.
![Salem Al Dawsari atera ishoti ryavuyemo igitego cya kabiri cya Arabie Saoudite Salem Al Dawsari atera ishoti ryavuyemo igitego cya kabiri cya Arabie Saoudite](IMG/jpg/salem_al_dawsari_atera_ishoto_ryavuyemo_igitego_cya_kabiri.jpg)
![Salem Al Dawsari uri mu kirere yishimira igitego cya kabiri yatsinze Salem Al Dawsari uri mu kirere yishimira igitego cya kabiri yatsinze](IMG/jpg/salem_al_dawsari_uri_mu_kirere_yishimira_igitego_cya_kabiri_yatsinze.jpg)
Arabie Saoudite itsinze Argentine ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA ruheruka gusohoka tariki ya 6 Ukwakira 2022 iri ku mwanya wa 51 mu gihe Argentine iri ku mwanya wa gatatu ku Isi.
![Arabie Saoudite nyuma yuko umusifuzi asoje umukino Arabie Saoudite nyuma yuko umusifuzi asoje umukino](IMG/jpg/arabie_saoudite_nyuma_yuko_umusifuzi_asoje_umukino.jpg)
Muri iri tsinda saa kumi nebyeyi Pologne irakina na Mexique.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|