- Ibyishimo ni byinshi ku bakinnyi ba Arabie Saoudite
Mbere yuyu mukino Argentine yahabwaga amahirwe yo gutsinda mu buryo busa nkubworoshye. Ibi ninako yabitangiye ikina neza kuko ku munota wa cumi Lionel Messi yatsinze igitego cya mbere kuri penaliti.
- Lionel Messi amaze gutsinda igitego kimwe rukumbi ikipe ya Argentine yabonye muri uyu mukino
Ku munota wa 29 Lautaro Martinez yatsinze igitego ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Mu gice cya kabiri Arabie Saoudite yagitangiye ikina neza cyane yatinyutse byatumye ku munota wa 48 Saleh Al-Shehri ahabwa umupira na Firas Al-Buraikan atsinda igitego cya mbere cyo kwishyura.
- Saleh Al Shehri watsinze igitego cya mbere cya arabie saoudite
Arabie Saoudite yakomeje gukina neza bituma nyuma y’iminota itanu gusa ku munota wa 53 Salem Al-Dawsari yahaye amahirwe igihugu cye atsinda igitego cya kabiri. Argentine yakoze ibishoboka byose ngo yishyure inabone intsinzi ariko umukino urangira itsinzwe ibitego 2-1.
- Salem Al Dawsari atera ishoti ryavuyemo igitego cya kabiri cya Arabie Saoudite
- Salem Al Dawsari uri mu kirere yishimira igitego cya kabiri yatsinze
Arabie Saoudite itsinze Argentine ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA ruheruka gusohoka tariki ya 6 Ukwakira 2022 iri ku mwanya wa 51 mu gihe Argentine iri ku mwanya wa gatatu ku Isi.
- Arabie Saoudite nyuma yuko umusifuzi asoje umukino
Muri iri tsinda saa kumi nebyeyi Pologne irakina na Mexique.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|