#Qatar2022: Argentine yegukanye Igikombe cy’Isi itsinze u Bufaransa

Kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2022, ikipe y’igihugu ya Argentine yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2022, cyaberaga mu gihugu cya Qatar nyuma yo gutsinda u Bufaransa penaliti 4-2.

Argentine yegukanye Igikombe cy'Isi cya 2022
Argentine yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2022

Ni umukino Argentine yihariye cyane kurusha u Bufaransa mu gice cya mbere, haba guhererekanya no kugera imbere y’izamu ikabona uburyo bwinshi. Ku munota wa 23 Angel Di Maria wasatiraga anyuze ibumoso wari wazonze ba myugariro b’u Bufaransa bakinaga iburyo, yazamukanye umupira maze ageze mu rubuga rw’amahina Ousmane Dembele amukorera ikosa iba penaliti, yinjijwe neza na Lionel Messi watsindaga igitego cye cya gatandatu muri iki gikombe cy’Isi 2022.

Argentine yakomeje gukina neza cyane irusha u Bufaransa, cyane hagati mu kibuga maze ku munota wa 36 binyuze mu buryo bwo gusatira byihuse, iva ku izamu ryayo yahererekanyije umupira maze Mac Allister na we awuhereza Angel Di Maria wahise atsinda igitego cya kabiri nta mukinnyi n’umwe w’u Bufaransa uwukozeho.

Ku munota wa 41 umutoza w’u Bufaransa, Didier Deschamps, yahise akuramo Ousmane Dembele na Olivier Giroud bakina basitira yinjizamo Marcus Thuram na Randal Kono Muani, ariko igice cya mbere kirangira ari 2-0.

Mu gice cya kabiri Argentine yakomeje gukina neza cyane, igera imbere y’izamu ry’u Bufaransa ariko ntibyaze uburyo ibonye umusaruro. Ku munota wa 64 umutoza wa Argentine yakuyemo Angel Di Maria wari wagoye u Bufaransa ashyiramo myugariro Marcus Acuna, gusa ibi byahaye agahenge uruhande rw’iburyo rw’u Bufaransa. Ku munota wa 71 umutoza w’u Bufaransa na we yakuyemo Antoine Griezeman asimburwa na Kingsley Coman naho Edouardo Camavinga asimbura Theo Hernandez.

Abafana ba Argentine basazwe n'ibyishimo
Abafana ba Argentine basazwe n’ibyishimo

Izi mpinduka zakozwe zahiriye u Bufaransa kuko bwatangiye gukina neza, bituma batangira kugera imbere y’izamu cyane. Ku munota wa 80 Randal Kono Muani yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina, Nicolas Otamendi amukorera ikosa u Bufaransa buhabwa penaliti yatsinzwe neza na Kylian Mbappe. Iki Gitego cyahaye imbaraga u Bufaransa bukomeza gukina neza cyane, ibi byatumye ku munota wa 81 Kingsley Coman afata umupira awuha Marcus Thuram wawuhaye Kylian Mbappe, wawumusubije na we arawumusubiza Mbappe atera ishoti rikomeye rivamo igitego cya kabiri. impande zombi zakomeje kugerageza uburyo bwinshi ariko iminota 90 y’inyongera umunani irangira ari ibitego 2-2 hongerwaho iminota 30.

Umutoza wa Argentine Lionel Scaloni yakoze impinduka zatanze umusaruro, aho yashyizemo Lautaro Martinez na Leandro Paradez batumye yongera kwigarurira umukino. Ku munota wa 108 Lautaro Martinez yateye ishoti mu izamu rya Hugo Lloris wawukuyemo, Lionel Messi asubizamo atsinda igitego cya gatatu.

Kylian Mbappe yatsinze ibitego bitatu muri uyu mukino
Kylian Mbappe yatsinze ibitego bitatu muri uyu mukino

U Bufaransa bwakomeje gukora iyo bwabaga maze ku munota wa 118 Kylian Mbappe atera ishoti rikomeye umupira Gonzalo Montiel arawukora, umusifuzi atanga penaliti yongeye guterwa na Kylian Mbappe atsinda igitego cya gatatu cyarangije umukino banganya 3-3.

Hahise hitabazwa penaliti maze u Bufaransa buhusha ebyiri za Kingsley Coman na Aurelien Tchouameni, ariko Kylian Mbappe na Randal Muani bo barazinjiza. Argentine penaliti zose yateye zinjiye uko ari enye zirimo n’iya Lionel Messi, maze batwara igikombe cy’Isi cya gatatu mu mateka batsinze kuri penaliti 4-2.

Lionel Messi yishimana na Angel Di Maria
Lionel Messi yishimana na Angel Di Maria
Ousmane Dembele ahanganye na Angel Di Maria
Ousmane Dembele ahanganye na Angel Di Maria
Argentine yari ishyigikiwe muri stade
Argentine yari ishyigikiwe muri stade
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka