Qatar yatwaye Igikombe cya Aziya mu mukino warebwe na Perezida Kagame (Amafoto)

Ku wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024, ikipe y’igihugu ya Qatar yatwaye Igikombe cya Aziya 2023 itsinze Jordan ibitego 3-1 mu mukino wa nyuma warebwe na Perezida Paul Kagame wagiye muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi.

Iyi kipe y’igihugu ya Qatar yabigezeho ibifashijwemo na rutahizamu Akram Afif watsinze ibitego bitatu byose yatsinze kuri penaliti ku munota wa 22, 73 na 95 mu gihe Jordan yo yatsindiwe na Yazan Al -Naimat ku munota wa 67.

Uyu mukino wa nyuma wabereye kuri stade Lusail muri Qatar yari yakiriye iri rushanwa kuva tariki ya 12 Mutarama 2024 wari witabiriwe n’abantu ibihumbi 86 492 barimo n’abanyacyubahiro batandukanye bari barimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Uretse Perezida Kagame, hari n’umuyobozi w’ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Igikomangoma cya Jordan, Hussein bin Abdullah, na Perezida wa FIFA Gianni Infantino.

Ni Igikombe cya kabiri cy’umugabe wa Aziya Qatar yegukanye nyuma y’icyo yatwaye mu 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka