Polisi y’u Rwanda yatsinze iy’u Burundi mu mukino wa mbere wa #EAPCCOGames2023

Mu mukino wabimburiye indi mu mikino ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’i Burasirazuba, Police y’u Rwanda yatsinze u Burundi ibitego 3-1

Kuri uyu Kabiri ni bwo mu Rwanda hatangiye imikino ihuza amakipe y’abapolisi yo muri Afurika y’i Burasirazuba, aho umupira w’amaguru ari wo wabimburiye indi mikino.

Ikipe ya Police y’u Rwanda isanzwe ikina na shampiyona y’u Rwanda, yakinaga na Polisi y’u Burundi yari ihagarariwe na Rukinzo FC nayo isanzwe ikina shampiyona y’u Burundi.

Police y’u Rwanda yaje gutsinda iy’u Burundi ibitego 3-1, byatsinzwe na Hakizimana Muhadjili ku munota wa gatanu, Mucyo Didier ku munota wa 65 na Kayitaba Bosco ku munota wa 79.

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego cya mbere cya Muhadjili
Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego cya mbere cya Muhadjili

Igitego kimwe cya Polisi y’u Burundi cyatsinzwe na Hakizimana Tity ku munota wa 27 w’igice cya mbere.

Police y'u Rwanda yatsinze umukino wa mbere
Police y’u Rwanda yatsinze umukino wa mbere

Abakinnyi babanje mu kibuga

Police y’u Rwanda: KWIZERA Janvier, Rutanga Eric, Ruhumuriza Patrick, Rurangwa Mossi , Turatsinze John, Iyabivuze Osée, Nsabimana Eric, Rutonesha Hesborn , Mugisha Didier, Hakizimana Muhadjili, Ntirushwa Aimé.

Ikipe ya Police y'u Rwanda
Ikipe ya Police y’u Rwanda

Police y’u Burundi: Rugumandiye Yvan, Icoyitungiye Alain, Nizigiyimana Amissi, Mugisha Blaise, Ciza Paul, Simpo Juma, Mpawenimana Abdoul, Hakizimana Tity, Munaba Edison, Ndikumana Danny, Muhuza Patient.

Ikipe ya Police y'u Burundi
Ikipe ya Police y’u Burundi

Mu mupira w’amaguru, iyi mikino izakomeza ku wa Gatanu ku i Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pele Stadium.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka