Police FC yongereye amahirwe yo gutwara igikombe nyuma yo gutsinda Kiyovu

Mu gihe habura imikino 7 ngo shampiyona irangire, Police FC ikomeje kongera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sport ibitego 2 kuri 1 ku cyumeru tariki 25/03/2012 kuri Stade Amahoro i Remera.

Amakipe yombi yatangiye umukino afite ishyaka, bigaragara ko yombi afite inyota yo gutsinda. Nubwo amakipe yombi yageragezaga gusatira, Police FC ni yo yahiriwe kuko yabonye ibitego byayo bibiri mu gice cya mbere.

Nyuma y’amakosa y’abakinnyi b’inyuma ba Kiyovu bahagaze nabi, Police yabashije kubona igitego. Iki gitego cyatsinzwe na Laudit Mavugo ku mupira mwiza yari aherejwe na Tuyisenge Jacques awukuye ku ruhande rw’iburyo maze usanga Laudit Mavugo ahagaze wenyine ahita awuboneza mu rushundura.

Nubwo na Kiyovu Sport yanyuzagamo igasatira, ntacyo byatangaga kuko wasangaga ba rutahizamu bayo, barangajwe imbere n’umunya-Uganda, Julius Bakabulindi, batabasha kunyura kuri ba myugariro ba Police bayobowe ba Otieno Deo wakinnye neza cyane.

Habura iminota itanu ngo igice cya mbere kirangire, Police FC yongeye gusatira biranayihira kuko bamanukanye umupira bihuta maze Ibrahim Ndikumasabo atungura umunyezamu wari uhagaze nabi amutera ishoto ryahise rijya mu izamu.
Mu gice cya kabiri ntabwo amakipe yombi yasatiriye nk’uko byagenze mu gice cya mbere uretse Coup Franc yatewe neza na kapiteni wa Police Meddie Kagere maze igakubita umutambiko w’izamu.

Amakipe yombi yakinnye cyane cyane umupira wo hagati ariko ba myugariro b’impande zombi bakomeza kwihagararaho.

Ku munota wa 90, benshi bazi ko umukino urangiye ari ibitego 2 ku busa, Kiyovu Sport yabonye Coup francs nko muri metero 32. Iyo ‘Coup Franc’ yatewe neza na Jabir Mutarambirwa warekuye ishoto riremereye maze umunyezamu wa Police Evariste Mutuyimana ananirwa kuwukoraho, uboneza mu izamu rye, umukino urangira Police itsinze ibitego 2 kuri 1.

Umutoza wa Kiyovu, Kayiranga Baptiste, yavuze ko kubura amanota atatu byatewe na bamwe mu bakinnyi be bakina imbere batamushakiye ibitego. Aha yatunze agatoki rutahizamu Julius Bakabukindi, gusa avuga ko atamurenganya kuko yari afite umunaniro, dore ko yari amaze iminsi mikeya avuga mu igeragezwa mu gihugu cy’Ububiligi.

Umutoza wa Police FC, Goran Kopunovic, yavuze ko intego ye ari ugukomeza gutsinda kandi ngo ikipe ye abona ibishoboye. Yavuze ko atakwizeza abantu ko kuba atsinze uwo mukino agiye guhita atwara igikombe, ngo ariko arifuza gukomeza gutsinda kugeza ku mukino wa nyuma agahita anegukana icyo gikombe, kuko ngo agishaka cyane.

Mu yindi mikino y’umunsi wa 18 yabaye, Nyanza yatsinzdiye La Jeunesse mu rugo ku Mumena ibitego 2 ku busa, Amagaju na yo atsindira AS Kigali mu rugo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Isonga FC yari imaze iminsi itesha amanota amakipe, yatsindiwe na Marine ku Kicukiro igitego kimwe ku busa, mu gihe Etincelles yo yakoze akazi yasabwaga imbere y’abafana bayo itsinda Espoir igitego 1 ku busa kuri Stade Umuganda i Rubavu.

Kuri uyu munsi wa 18, Rayon Sport ntabwo yakinnye kuko yagombaga gukina na APR FC ariko uwo mukino urasubikwa kuko APR yari yakinnye ne Etoile Sportive de Sahel, mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Indi kipe itarakinnye ni Mukura, kuko nyuma y’aho Isonga FC iziye muri shampiyona, amakipe yose hamwe yabaye 13, bivuze ko kugira ngo haboneke amakipe abiri abiri akina, hasigara imwe kuri buri munsi wa shampiyona, igahita ihabwa ikirihuko.

Nyuma y’umunsi wa 18 wa shampiyona, ubu Police FC ikomeje kuganza ku mwanya wa mbere n’amanota 38, ukurikiwe na Mukura VS ifite amanota 34, ku mwanya wa gatatu hari APR FC ifite amanota 31 ariko ifite imikino ibiri y’ibirarane.

Rayon Sport ifite umukino umwe w’ikirarane iri ku mwanya wa kene n’amanota 28 ikaba iyanaganya na Kiyovu iri ku mwanya wa gatanu.

Ku myanya itatu ya nyuma hari AS Kigali iri ku mwanya wa 11 n’amanota 18, Nyanza FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 16 hagasoza Espoir FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 6 gusa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka